skol
fortebet

Amavubi U18 yatangiye neza CECAFA atsinda Somalia

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 18, yatangiye neza imikino ya CECAFA, itsinda igihugu cya Somalia igitego 1-0.

Sponsored Ad

U Rwanda rwahawe ikarita itukura ku munota wa 38, rwatsinze Somalia igitego 1-0 cya Sibomana Sultan Bobo mu mukino warwo wa mbere muri CECAFA U-18 iri kubera muri Kenya.

Igitego cya Sibomana Sultan Bobo cyinjiye ku munota wa 46.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere hamwe na Kenya, Somalia, Sudan na Djibouti.

Abakinnyi 22 bitabajwe ni Kwizera Pacifique, Niyigena Abdul, Ishimwe Moïse, Irakoze Jean Paul, Sibomana Sultan Bobo, Tinyimana Elisa, Hoziana Kennedy, Ruhamyankiko Yvan, Ishimwe Chris, Byiringiro Eric, Iradukunda Pascal.

Hari kandi Ndayishimiye Barthazard, Irakoze Wilson, Rukundo Olivier, David Okoce, Ntwari Anselme, Niyonkuru Protogene, Ntwari Muhadjiruna, Byiringiro Benoin, Ndayishimiye Didier, Kwizera Ahmed na Kabera Bonheur.

Iyi kipe iri gutozwa na Kayiranga Jean Baptiste yungirijwe na Lomami Marcel, Ngirinshuti Benjamin nk’umutoza w’abanyezamu ndetse na Kagabo Peter Otema nk’uwongera imbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa