skol
fortebet

Amavubi U23 yanyagiwe na Libya,abakuru bananirwa Equatorial Guinea

Yanditswe: Friday 23, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yanyagiwe na Libya ibitego 4-1 mu mukino ubanza wo gushaka tike y’igikombe cy’Africa muri iki cyiciro.
Mbere y’uyu mukino,Amavubi yagowe n’urugendo agera I Benghazi habura amasaha make ngo umukino ube ndetse bamaze amasaha 34 mu nzira.
Uyu mukino watangiye Libya iri hejuru bituma ihita ibona igitego kuri penaliti yatanzwe nyuma y’aho Umunyezamu Ishimwe Pierre ashinjwe kugusha Umunya Libya muri Penaliti.Igice cya mbere cyarangiye Libya ifite igitego 1-0. (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yanyagiwe na Libya ibitego 4-1 mu mukino ubanza wo gushaka tike y’igikombe cy’Africa muri iki cyiciro.

Mbere y’uyu mukino,Amavubi yagowe n’urugendo agera I Benghazi habura amasaha make ngo umukino ube ndetse bamaze amasaha 34 mu nzira.

Uyu mukino watangiye Libya iri hejuru bituma ihita ibona igitego kuri penaliti yatanzwe nyuma y’aho Umunyezamu Ishimwe Pierre ashinjwe kugusha Umunya Libya muri Penaliti.Igice cya mbere cyarangiye Libya ifite igitego 1-0.

Igitego cya kabiri ibitego byisutse cyane ubwo kuwa 48,52 na 87 Libya yinjizaga ibitego 3.

Igitego cy’impozamarira ku Rwanda cyatsinzwe na Achraf Kamanzi ukinira Mukura VS.

Uyu mukino wagoye u Rwanda ndetse biraca amarenga ko mu cyumweru gitaha ashobora gusezererwa mu wo kwishyura.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Amavubi makuru yanganyije n’iya Guinée Équatoriale ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye kuri Berrechid Stadium yo muri Maroc kuri uyu wa Gatanu, guhera saa Kumi n’ebyiri.

U Rwanda ruzakina umukino utaha ku wa kabiri na St Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na wo uzabera muri Maroc.

Mu mikino 5 ya Carlos nk’umutoza w’Amavubi amaze gutsinda igitego kimwe gusa.

Rutahizamu Gerard Gohou witezwe nyuma yo kuzanwa avuye muri Kazakhstan aho akina.

Ibitekerezo

  • Aruko murabeshya,nonese Huye yaratsinzwe arasezererwa, cyangwa ahubwo imikino yikukirana yarayitsinzwe yose ?????

    Ntazabe Gohou wo Parlement du Rire ngo aze kudusetsa gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa