skol
fortebet

Amavubi y’Abagore azahura na Uganda mu gushaka itike y’Imikino Olempike

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’Abagore yatomboye kuzahura na Crested Cranes ya Uganda mu ijonjora rya mbere ry’imikino yo gushaka itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.

Sponsored Ad

Tombola yabereye ku Cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Gicurasi 2023, ni yo yanzuye ko u Rwanda ruzahura na Uganda mu ijonjora rya mbere.

Ikipe y’Igihugu ya Uganda ni yo izakira umukino ubanza uzabera i Kampala mbere y’uko amakipe yombi ahurira mu wo kwishyura uzabera mu Rwanda.

Iyo mikino yombi izaba hagati ya tariki ya 10 n’iya 18 Nyakanga 2023, ikipe izatsinda izakomeza mu Ijonjora rya Kabiri aho izahura na Cameroun.

Cameroun n’ibindi bihugu bitandatu ntibizakina ijonjora rya mbere. Ibyo birimo Afurika y’Epfo ifite Igikombe cya Afurika, Maroc, Zambia, Nigeria, Botswana na Tunisia.

Mu gihe Amavubi y’Abagore aheruka gukina muri CECAFA yabereye i Kampala muri Kamena 2022, Ikipe ya Uganda yo iheruka gukina muri Nyakanga uwo mwaka aho yitwaye nabi uwari Umutoza wayo, George Lutalo, agahita yirukanwa ndetse akaba nta musimbura afite.

Uko tombola yose y’ijonjora rya mbere yagenze

Guinée Bissau VS Bénin
Guinée VS Ghana
Burkina Faso VS Mali
Côte d’Ivoire VS Sierra Leone
Uganda VS Rwanda
Namibia VS Equatorial Guinea
Ethiopia VS Chad
Congo VS Tanzania
Mozambique VS RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa