skol
fortebet

Amavubi y’Abagore yanganyije na Uganda mu mukino ubanza wo hanze

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa umwaka utaha, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, yanganyije na Uganda ibitego 3-3 mu mukino ubanza.

Sponsored Ad

Ni umukino watangiye Saa kumi z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium. N’ubwo ibi bihugu byakiniye mu Rwanda, Uganda ni yo yari yakiriye kuko nta Stade ifite yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane, CAF.

Ikipe y’Igihugu ya Uganda, yatangiye yiharira umupira ndetse isatira cyane ariko umunyezamu w’u Rwanda, Ndikimana Angeline yari ahagaze neza.

N’ubwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakomeje kotswa igitutu, ariko yaje kubona igitego ku munota wa 33 cyatsinzwe na Mukahirwa ku yatereye inyuma y’urubuga rw’izamu rya Uganda.

Gusa ntabwo ibyishimo by’Abanyarwanda byatinze, kuko ku munota wa 45+3, Uganda yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nyinagahirwa Shakira ku mupira yatereye kure maze Ndakimana Angeline ntiyamenya uko bigenze.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya, igitego 1-1.

Amakipe yombi akigaruka yahise akora impinduka, u Rwanda rukuramo Umwali Uwase Dudja, asimburwa na Usanase Zawadi, mu gihe Uganda yakuyemo Kunihira Marggret wasimbuwe na Nalugya Shamirah.

Nyuma y’izi mpinduka, ibintu byaje kuba bibi ku Rwanda, ku munota wa 50 ubwo Nassuna Hasifah yatsindiraga Uganda igitego cya Kabiri kuri penaliti yari ikorewe Najjemba Fauzia.

Ntabwo Abanyarwanda bacitse intege, kuko bakomeje gukina bashaka gukoresha amakosa ba myugariro ba Uganda, maze ku munota wa 64 Nibagwire Libelée atsindira Amavubi igitego cya Kabiri nyuma y’ikosa ryari rikorewe Imanizabayo Florence.

Ibintu byari byongeye kuba byiza kuko kunganya ibitego 2-2, byari byiza ku ruhande rw’u Rwanda ruzakira umukino wo kwishyura.

Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura, Nyinawumuntu Grâce utoza utoza u Rwanda, yakoze impinduka mu izamu akuramo Ndakimana Angeline wari wababaye, asimburwa na Uwamahoro Diane.

Izi mpinduka zikiba, Uganda yahise ibona igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Ikwaput Fazila wari wagiyemo asimbuye.

Gusa abakobwa b’u Rwanda ntibacitse intege kuko ku munota wa 86 bahise babona igitego cyatsinzwe na Usanase Zawadi.

Iminota yari isigaye, yari iyo gucunga ibitego bitatu ku Rwanda kuko kunganya ntabwo byari bibi ku Banyarwanda.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Kabiri tariki 18 Nyakanga kuri Kigali Pelé.

Ikipe izasezerera indi hagati y’u Rwanda na Uganda, izahura na Cameroun.
Ababanjemo ku mpande zombi:

Uganda XI: Aturo Ruth, Nakacwa Samalie, Komuntale Sumaya, Nantongo Aisha, Nankya Shadia, Nabirye Joan, Nassuna Hasifah, Nyinagahirwa Shakira, Nabweteme Sandra, Najjemba Fauzia, Kunihira Margret.

Rwanda XI: Ndakimana Angeline, Mukantaganira Roselyne, Uwase Lydia, Uwase Andersène, Mukahirwa, Nibagwire Sifa Gloria, Mukeshimana Dorothée, Umwali Uwase Dudja, Kayitesi Alodie, Imanizabayo Florence, Nibagwire Libelée.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa