skol
fortebet

Amavubi y’Abagore yizeye gusezerera Uganda mu mikino 2 ibahuriza i Kigali

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amasaha make mbere yo gucakirana n’ikipe y’Igihugu ya Uganda, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, bararirimba intsinzi mu rwambariro rwa bo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, u Rwanda rurakina na Uganda Cranes mu cyiciro cy’abagore mu gushaka itike yo kuzajya mu mikino Olempike ya 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.

Uyu mukino ubanza urabera kuri Kigali Pelé Stadium, urakirwa na Uganda yatiye Stade mu Rwanda kuko iki gihugu nta Stade gifite yemewe na CAF iyobora umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itozwa na Nyinawumuntu Grâce, ikomeje gukaza imyitozo ndetse abakinnyi baravuga ko biteguye gukuraho amateka mabi bafite imbere ya Uganda mu cyiciro cy’abagore.

Uwase Andersène usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports WFC, ahamya ko ari igihe cyo gukuraho amateka mabi aba bakobwa bafite imbere ya Uganda.

Yatanze ubutumwa buvuga ko Uganda Cranes izahabwa akazi gakomeye, bitewe n’uko biteguye neza.

Aba bakobwa bakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ingimbi ziri munsi y’imyaka 15, batsinda umwe banganya undi. Uganda yo yatsinze Tanzania ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti baheruka gukina.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe gukinwa ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa