skol
fortebet

Amavubi y’abakinnyi 10 yakuye inota kuri Cameroon ntiyakabya inzozi zayo

Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

Inzozi zo gusubira mu gikombe cy’Afurika ku ikipe y’u Rwanda zikomeje kwanga nyuma y’aho ananiwe gutsinda Cameroon mu mukino wa nyuma wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’iki gikombe.

Sponsored Ad

Amavubi yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 53,yanganyije 0-0 na Cameroon mu mukino wa nyuma wo mu itsinda F mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha.

Amavubi yasabwaga gutsinda Cameroon ariko agategereza ko Cap Verde itsindwa na Mozambike,yananiwe kwinjiza igitego mu izamu ry’izi ntare z’inkazi banganya 0-0.

Ku munota wa 12 w’umukino,Cameroon yabonye uburyo bukomeye ubwo Vincent Aboubacar yacaga mu rihumye ba myugariro b’Amavubi ariko ateye umupira ujya hanze.

Cameroon yakomeje kurusha u Rwanda guhererekanya umupira byatumye ku munota wa 13 Mutsinzi Ange ahabwa ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 37 w’umukino,Rutahizamu Vincet Aboubakar yasigaranye n’izamu ariko ba myugariro b’u Rwanda bamukura umupira ku kirenge agiye gutera mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino,Amavubi na Cameroon baje bahinduye uburyo bw’imikinire ndetse batangira gusatirana kuko umupira wavaga ku izamu rimwe uhita ugera ku rindi.

Ku munota wa 53,Kwizera Olivier yasigaranye na rutahizamu wa Cameroon witwa Nicolas Moumi bonyine,afata umwanzuro wo kumutega byatumye ahabwa ikarita itukura,u Rwanda rusigara ari abakinnyi 10.

Umutoza Mashami yahise afata umwanzuro wo kwinjiza umunyezamu Mvuyekure Emery asimbura Iradukunda Jean Bertrand,ikipe isigara ari abakinnyi 10.

Icyakora,Cameroon yabonye itike ndetse izanakira iki gikombe,nta bushake bwo gusatira cyane yari ifite ndetse imikinire yayo yari ku rwego rwo hasi byatumye Amavubi agira agahenge.

Mu minota ya nyuma nibwo Cameroon yazutse ishaka kwinjiza igitego nk’aho ku munota wa 87 rutahizamu wayo yasigaranaga n’umunyezamu Mvuyekure atera umupira hejuru.

Umukino wajekurangira ari 0-0 bituma Amavubi yiyongera ku yandi makipe yose yo muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba yabuze itike yo kwerekeza muri AFCON 2021. Amavubi aheruka muri AFCON muri 2004 yabereye muri Tunisia.

Muri iri tsinda, Cape Verde yatsinze Mozambique igitego 1-0 ihita ikatisha itike yo kwerekeza muri AFCON iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10.

Uko birangiye mu itsinda F:

1. Cameroon 11 Pts
2. Cabo Verde 10 Pts
3. Rwanda 6 Pts
4. Mozambique 4 Pts

Amakipe 24 yabonye itike ya AFCON2021:

Cameroon
Senegal
Tunisia
Algeria
Mali
Burkina Faso
Guinea
Comoros
Gambia
Gabon
Egypt
Ghana
Equatorial Guinea
Zimbabwe
Morocco
Ivory Coast
Nigeria
Sudan
Malawi
Ethiopia
Mauritania
Guinea Bissau
Sierra Leone
Cape Verde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa