skol
fortebet

Amavubi y’abakinnyi 10 yananiwe gutsinda Cape Verde aguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda

Yanditswe: Tuesday 17, Nov 2020

Sponsored Ad

Umukino wa 4 mu gushaka itike ya AFCON 2022 waberaga kuri stade ya Kigali warangiye u Rwanda runganyije na Cape Verde 0-0 ruguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino Amavubi yasabwaga gutsinda kugira ngo nibura agaruke mu rugamba rwo gushaka itike yo kwerekeza muri AFCON 2022,yahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo kubura abakinnyi barema amahirwe abyara ibitego ndetse n’ikarita itukura yahawe Niyonzima Ally ku munota wa 20 w’umukino.

Cape verde yatangiye uyu mukino iri ku rwego rwo hejuru cyane aho ku munota wa 2,Kapiteni wayo Ryan Mendes wazonze Amavubi muri uyu mukino yinjiye mu rubuga rw’amahina,ategwa na Imanishimwe Emmanuel ariko umusifuzi amubwira ko ntacyo bamutwaye.

Ku munota wa 7’ Amavubi yatangiye gusatira, Meddie Kagere abona uburyo bwa mbere ku mupira mwiza yahawe na Haruna Niyonzima ariko ateye umukino umupira ujya hanze.

Abakinnyi b’Amavubi barimo Haruna,Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad batakazaga imipira cyane byaviriyemo Niyonzima Ally guhabwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 10 ku ikosa yakoreye kuri Nuno Borges.

Uyu Niyonzima yongeye gukora irindi kosa mu minota mike ariko Andofetra Avombitana Rivolala Manda Rakotojaona aramubabarira.

Niyonzima yakomeje gukora amakosa bituma ku munota wa 29 akora ikosa ryagaragariraga buri wese mu kibuga hagati ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yavuyemo ikarita y’umutuku.

Ikipe ya Cape Verde yatangiye kurusha u Rwanda bigaragara,abakinnyi bo hagati b’Amavubi bakomeza gukora amakosa menshi ariko bugarira neza.

Cape Verde yakomeje guhererekanya neza umupira ndende baca amarenga ko bari bubone igitego ariko bafite ubusatirizi budakomeye.

Kapiteni Ryan Mendes na Lisandro Semedo bakomeje gusatira cyane izamu ry’u Rwanda ariko umunyezamu Kwizera Olivier ababera ibamba,igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi asimbuza aho Muhire Kevin yasimbuye Meddie Kagere wakiniraga ku mvune.

Ku munota wa 52 Cape Verde yari ibonye igitego mu kavuyo kabaye mu rubuga rw’amahina ariko Tuyisenge Jacques akiza izamu.

Ku munota wa 56, Sugira Ernest yasimbuye Tuyisenge Jacques wari umaze kuvunika gusa uyu rutahizamu ukunze gucungura Amavubi ntiyahiriwe muri uyu mukino.

Ku munota wa 60 w’umukino,Cape Verde yahushije uburyo bwabazwe ubwo Lisandro Semedo yahabwaga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina na Ryan Mendes ari wenyine, Kwizera Olivier asohoka neza awukuramo,ujya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 67 Nshuti Dominique Savio yasimbuye Niyonzima Haruna ndetse ahita ahabwa umupira mwiza imbere y’izamu atinda kuwuhereza bagenzi be ba myugariro ba Cape Verde barawumwaka.

Mu gice cya kabiri, Cape Verde yasatiriye cyane izamu ry’Amavubi cyane ko bari abakinnyi 10,gusa bakomeza kugaragaza uburwayi bukomeye bafite bw’abataha izamu.

Kwizera Olivier yongeye gutabara Amavubi kuko imipira yafashe ndetse n’uburyo yaherezaga imipira bagenzi be imipira myiza igapfa ubusa byamugira umukinnyi mwiza witwaye neza mu kibuga kurusha abandi ku ruhande rw’u Rwanda.

Kuba u Rwanda runaniwe gutsinda uyu mukino,bitumye amahirwe yarwo yo kuba rwagera mu gikombe cya Afurika abarirwa ku ntoki kuko rusabwa gutsinda Cameroon na Mozambike mu mwaka utaha.

Cape Verde yafashe umwanya wa kabiri n’amanota ane, iyanganya na Mozambique mu gihe Cameroun iyoboye itsinda n’amanota 10.

Imikino yo gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun, izongera gukomeza muri Werurwe umwaka utaha, hakinwa imikino ibiri isigaye.

Ibitekerezo

  • Title y’inkuru yawe Wapi Kbsa. Try to be positive bros. Kuba amavubi y’abakinnyi icumi yananirwa gutsinda si igikuba kuko bakinnye ari bake nyine..Wari kwandika uti " Amavubi y’abakinnyi 10 yabashije kwihagararaho ntiyatsindwa na Cape Verde ".....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa