Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 imaze gusezerera Kenya mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha, ibifashijwemo n’itegeko ry’igitego cyo hanze dore mu mumukino ubanza banganyije igitego 1-1,mu gihe hano I Kigali bamaze kunganya 0-0.
Mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20,Amavubi anganyije na Kenya 0-0 biyafasha gukomeza mu cyiciro gikurikiraho kubera kunganya nayo igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye I Machakos.
Muri uyu mukino ntiwavuga ko hari ikipe yarushije indi kuko buri ruhande rwageragezaga gushaka uburyo bw’igitego ariko birangira nta nimwe ibonye igitego.
Amavubi yari imbere y’abafana bayo ashoboye kurinda izamu ryayo ntiyinjizwa igitego biyafashije kwerekeza mu cyiciro gikurikiraho aho igomba kwisobanura na Zambia iri mu makipe agira amakipe y’abana akomeye ku rwego rw’Afurika n’urw’isi.
Igitego Byiringiro Lague yatsindiye u Rwanda,kirugejeje mu ijonjora rya nyuma, rizatanga ikipe izerekeza mu gikombe cy’Africa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *