skol
fortebet

FERWAFA yatangaje umutoza mushya w’ Amavubi

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umudage Wabaye Umuyobozi wa Tekinike muri Mozambique na Sierra Leonne,wakoze muri Bayern Munich witwa Torsten Frank Spittler, niwe wemejwe na FERWAFA nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu AMAVUBI.

Sponsored Ad

Uyu mudage wavutse mu 1962 yatoje ibihugu nka Bhutan na Nepal ndetse yanatoje ikipe y’Ubudage y’abatarengeje imyaka 16.

Amakuru aravuga ko Bwana Frank yemeye gutoza Amavubi ku bufatanye bw’u Rwanda n’Ubudage.

Uyu mudage amaze imyaka 18 mu mwuga w’ubutoza ndetse yanyuze mu makipe y’ibihugu byinshi ku migabane itandukanye.

Amavubi azakina na Zimbabwe kuwa 15 Ugushyingo 2023 mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2026.

Kuba uyu mutoza yarabaye muri Afurika mu bihugu nka Mozambike na Sierra Leone byamufashije kumenya umupira w’Afurika aho ndetse yabaye umuyobozi wa Tekinike muri Yemen.

Mu minsi ishize yatozaga ikipe yitwa TuS Holzkirchen yo mu kiciro cya 5 mu Budage.

Amavubi ari ku mwanya wa 140 ku isi ndetse akaba nta n’intsinzi aheruka.

Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu azatangirira akazi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 izatangira mu kwezi gutaha bakina na Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Amavubi y’u Rwanda ntiyari afite umutoza nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa