skol
fortebet

Amavubi yahaye isomo Centrafrique mu mukino wa Gicuti

Yanditswe: Friday 04, Jun 2021

Sponsored Ad

Mu mukino wa gicuti wa mbere wahuzaga ikipe y’’Igihugu Amavubi na Centrafrique, warangiye Amavubi atsinze 2-0 bituma iyi yiyunga n’Abanyarwanda bakunze kuyinenga ko idatanga umusaruro mwiza.

Sponsored Ad

Amavubi na Centrafrique bari kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi,agiye guhura mu mikino 2 y’ingenzi aho uwa mbere urangiye Amavubi amwenyura kuri Stade Amahoro I Remera.

Amavubi yatangiye uyu mukino ari hejuru,byatumye ku munota wa 3 gusa, Kapiteni Tuyisenge Jacques abona amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel ariko uca hejuru gato y’izamu rya Centrafrique.

Ku munota wa 06 Ikipe y’Igihugu, Amavubi yabonye penaliti yakorewe kuri Byiringiro Lague,nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Iradukunda Eric Radu, yamara kuwufata agahita ategerwa mu rubuga rw’amahina.Iyi penaliti yahawe Tuyisenge Jacques, ayitera nabi umupira ujya mu kirere.

Ku munota wa 40, Myugariro Rwatubyaye Abdoul yafunguye amazamu ku ruhande rw’Amavubi,ku gitego cy’umutwe yatsinze nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Manishimwe Djabel.Amavubi yagiye kuruhuka ari 1-0 bwa Centrafrique.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Amavubi aho Rwatubyaye Abdoul, Iradukunda Eric na Samuel Gueulette, basimbuwe na Ishimwe Blaise, Nirisarike Salom na Rukundo Denis.

Amavubi yari ahagaze neza cyane by’imwihariko ku bakinnyi nka Ngwabije,Lague,Blaise na Djabel, yakomeje kuyobora umukino nk’ikipe yari mu rugo gusa na Centrafrique yanyuzagamo igasatira.

Ku munota wa 68,Tuyisenge Jacques yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi ku mupira mwiza yahawe naIshimwe Blaise ukinira Rayon Sports.

Uyu Nishimwe uri mu bakinnyi bahagaze neza cyane mu Rwanda,yacenze abakinnyi batatu ba Centrafrique, acomeka umupira hagati ya ba myugariro bayo, usanga Tuyisenge wacenze umwe, ahita ateresha umupira ukuguru kw’iburyo uruhukira mu rushundura.

Nyuma y’iki gitego, Centrafrique yagerageje gushaka uko yagabanya umubare w’ibitego bibiri yatsinzwe ariko ntibyayikundira kuko umukino warangiye itsinzwe ibitego 2-0Undi mukino wa gicuti hagati y’aya makipe yombi uteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 07 Kamena.

Ubwo u Rwanda rwaherukaga gukina na Centrafrique mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2019, umukino ubanza wabereye i Bangui muri Centrafrique Amavubi yahatsindiwe 2-1, uwo kwishyura wabereye i Huye, amakipe yombi anganya 2-2.

Abakinnyi 11 b’u Rwanda babanjemo: Buhake Clement, Rwatubyaye Abdoul, Ngwabije Bryan Clovis, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain Bacca, Byiringiro Lague, Tuyisenge Jacques, Samuel Gueulette.

Abakinnyi 11 ba Centrafrique: Samolah Elvis, Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Mboumbouni Dylan, Toropite Trezor, Kotton Ralph, Geoffrey Kondogbia, Zahibo Wilfred, Yangano Flory, Yapende Marc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa