skol
fortebet

Amavubi yakajije imyitozo yo kwitegura Ethiopia AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia uzabera kuri Stade ivuguruye ya Huye,kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.
Kuri iki cyumweru nibwo Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura iyi kipe ya Ethiopia bahatanye mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.
Amavubi ari gukorera imyitozo ku kibuga azakiriraho umukino wo kwishyura muri iyi mikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu (...)

Sponsored Ad

Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia uzabera kuri Stade ivuguruye ya Huye,kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Kuri iki cyumweru nibwo Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura iyi kipe ya Ethiopia bahatanye mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.

Amavubi ari gukorera imyitozo ku kibuga azakiriraho umukino wo kwishyura muri iyi mikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Umukino ubanza wabereye muri Tanzania,kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,warangiye Amavubi anganyije na Ethiopia 0-0.

Sitade ya Huye ni ubwa mbere yongeye gukoreshwa nyuma y’amazi asaga 4 iri kuvugururwa ngo ijye ku rwego mpuzamahanga. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba tariki 3 Nzeri uyu mwaka.

Ikipe izatsinda hagati y’izi zombi izahita ikatisha itike y’iri rushanwa rya CHAN 2023.U Rwanda rursahaka kwitabiri iri rushanwa ku nshuro ya 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa