skol
fortebet

Amavubi yamenye ingengabihe y’uko azakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi

Yanditswe: Friday 02, Apr 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’, izatangira imikino yo mu itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yakirwa n’iya Mali i Bamako mu ntangiriro za Kamena 2021 hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 Kamena 2021.
Amavubi azahita yakira Kenya, hagati ya tariki 1-4 Nzeri 2021 yakire Uganda, tariki 5-7 Nzeri 2021 asure Uganda, tariki ya 6-9 Ukwakira Amavubi azakira Mali tariki ya 10-12 Ukwakira azasoza uru rugendo asura Kenya.
Buri kipe yageze (...)

Buri kipe yageze muri jonjora,isabwa kuba iya mbere muri iri itsinda kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya nyuma rizakinwa n’ibihugu 10 bizaba byarayoboye amatsinda.

Ibyo bihugu 10 bizahura hagati yabyo hakurikijwe uko bizaba bihagaze ku rutonde rwa FIFA icyo gihe, bizavamo bitanu bihagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo n’iya 18 Ukuboza 2022.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro cy’amatsinda nyuma yo gusezerera Seychelles mu ijonjora ry’ibanze iyitsinze ku giteranyo cy’ibitego 10-0,birimo 3-0 yayikubitiye muri Seychelles ndetse n’ibitego 7-0 yayibatije i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa