skol
fortebet

Amavubi yananiwe gutsinda ikipe ya Senegal yabasuzuguye

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu "Amavubi" yanganyije na Senegal igitego 1-1,mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, wabereye I Huye.

Sponsored Ad

Sénégal yakinishije ikipe ya kabiri irimo abakinnyi bato barimo Amara Diouf w’imyaka 15 wagiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri.

Ku munota wa 1 Bizimana Djihad yashatse gutungura umunyezamu wa Senegal,atera ishoti rikomeye , umupira ukurwamo bigoranye n’umunyezamu Papa Mamadou, ujya muri koruneri.

Ku munota wa 7,nyuma yo guhererekanya neza, Fitina Ombolenga yatanze umupira mu rubuga rw’amahina ariko Mugisha Gilbert ntiyawufata.

Ku munota wa 11,Mamadou Sane yaherejwe umupira ari mu rubuga rw’amahina ariko awutera hanze. Ni bwo buryo bwa mbere Senegal yagerageje imbere y’izamu ry’u Rwanda.

Ku munota wa 33,nyuma yo guhererekanya neza, Byiringiro Lague yatanze umupira mu rubuga rw’amahina ariko Nshuti ananirwa gushyiraho umutwe, Oumar awukuraho, ugeze kuri Mugisha Gilbert atera ishoti, umupira ukubita ku mutwe wa myugariro wa Senegal ujya muri koruneri.

Igice cya mbere cyaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rw’u Rwanda cyarangiye amakipe anganya 0-0.

U Rwanda rwagerageje amashoti umunani,ayageze ku munyezamu n’abiri gusa.

U Rwanda rwagarutse mu gice cya Kabiri ruri hejuru byatumye Ku munota wa 52 rubona uburyo ku mupira muremure Mutsinzi Ange yatanze, ugeze kuri Byiringiro Lague, akoresha ubwenge awushyira mu rubuga rw’amahina aho wasanze Nshuti Innocent wenyine,akinisha umutwe, ujya hejuru y’izamu rya Senegal.

Ku munota wa 54,Mutsinzi yongeye gutera umupira muremure wafashwe na Nshuti, ashatse kuwutera mu izamu, myugariro wa Senegal Diouf ashyiraho agatsitsino ujya muri koruneri.

Ku munota wa 59,Amavubi yahushije uburyo bwabazwe kuri koruneri yatewe na Ishimwe Christian, umupira ugeze kuri Mitima Isaac wari wenyine, ashyiraho umutwe, ariko ujya ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 62, Amavubi yirangayeho, ubwo Omborenga Fitina yahinduraga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Ruboneka Bosco wari wenyine, ariko awuteye adahagaritse ujya ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 65 Sénégal yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Mamadou Lamine Camara n’umutwe ku mupira uteretse watewe na Sidibe.

Kuva ku munota 80 kugeza kuwa 90,umunyezamu Ntwari Fiacre yatabaye Amavubi kuko yakuyemo uburyo butatu bukomeye bwa rutahizamu Souleymane Faye.

Nyuma y’iminota 90, umusifuzi yongeyeho iminota 4 yahiriye u Rwanda kuko rwishyuye igitego ku munota wa nyuma gitsinzwe na Niyonzima Olivier Seif n’umutwe kuri koloneri yari itewe na Ishimwe Christian.

Kunganya uyu mukino byatumye u Rwanda rusoza amajonjora ya CAN 2023 rufite amanota atatu ku mwanya wa nyuma mu Itsinda L.

Sénégal ya mbere n’amanota 14 ndetse na Mozambique ya kabiri n’amanota 10, byombi byabonye itike ya CAN 2023 mu gihe Bénin yabaye iya gatatu n’amanota atanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa