skol
fortebet

Amavubi yanyagiye Sudani agera muri ½ cya CECAFA U18

Yanditswe: Friday 01, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 yageze muri ½ cya CECAFA U-18 nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 3-0,mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye kuri Jomo Kenyatta Stadium ( Kisumu),Amavubi yashakaga kugera mu cyiciro gikurikiraho yayoboye uyu ukino ndetse anyagira iyi kipe ya Sudani.

Igitego cya mbere cy’Amavubi cyabonetse ku munota wa 37 gitsinzwe na Ndayishimiye Didier ndetse nicyo rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere.

U Rwanda rwabonye igitego cya kabiri ku munota wa 63 gitsinzwe na kapiteni Hoziyana Kennedy kuri penaliti, nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa Ndayishimiye Didier mu rubuga rw’amahina.

Irakoze Jean Paul winjiye mu kibuga asimbura Sibomana Sultan Bobo, yaje gutsindira Amavubi igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 84. Umukino warangiye ari 3-0.

Mu wundi mukino wo mu itsinda A,Kenya yatsinze Somalia 4-1. Kenya yazamutse iyoboye itsinda A n’amanota 9, Amavubi amanota 6, Somalia 3 na Sudani yasoje n’ubusa.

Amavubi azakina n’izaba iya mbere mu itsinda B rizasozwa ku munsi w’ejo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa