skol
fortebet

Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura Zimbabwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu y’Amavubi yakoze imyitozo ya mbere yitegura umukino wa Zimbabwe na Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026.

Sponsored Ad

Iyi myitozo yo kuri iki cyumweru,tariki ya 05 Ugushyingo 2023, yabereye kuri Kigali Pele Stadium nijoro ni nyuma y’uko abakinnyi bageze mu mwiherero mu gitondo.Amavubi afite iminsi 9 yo kwitegura uyu mukino ukomeye.

Umutoza Mushya w’Amavubi, Torsten Spittler Frank, yahamagaye abakinnyi 30 barimo Muhawenayo Gad wa Musanze FC na Gitego Arthur wa Marines FC, mu Ikipe y’Igihugu igomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ibanza u Rwanda ruzakina muri uku kwezi mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

U Rwanda ruzabanza kwakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, rukurikizeho kwakira Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, muri iyi mikino yombi yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera kuri Stade ya Huye.

Ikipe y’Igihugu yahamagawe ku wa 4 Ugushyingo, nyuma y’iminsi itatu FERWAFA itangaje Torsten Spittler Frank nk’Umutoza Mushya.

Abandi bahamagawe bwa mbere ni Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS ukina ku mpande asatira izamu nk’uko bimeze kuri Kwitonda Alain ‘Bacca’ wa APR FC, kimwe na Mugiraneza Frodouard n’Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad bakinira Kiyovu Sports.

Bivugwa ko hari abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi ariko batatangajwe muri 30 umutoza yashyize ahabona.

Bivugwa ko ari abakinnyi bane cyangwa batanu ari bo baganirijwe, barangajwe imbere n’umunyezamu wa Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens.

Undi mukinnyi wavuzwe muri aba bakinnyi ushobora kuba yahamagawe ni rutahizamu Johan Marvin Kury wa Yverdon Sport FC II mu Busuwisi. Uyu we n’umutoza uheruka Carlos Alos yigeze kumuhamagara ariko ntiyaza.

abakinnyi bandi bohererejwe ubutumire barimo umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Le Havre mu Bufaransa, myugariro wo ku ruhande rw’iburyo bivugwa ko ari Noe Uwimana ukinira Philadelphia Union muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’undi myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi.

Abakinnyi 30 bahamagawe mu Mavubi

Abanyezamu:

Ntwari Fuacre (TS Galaxy, Afurika y’Epfo)
Nzayurwanda Jimmy Djihad (Kiyovu Sports)
Muhawenayo Gad (Musanze FC)

Ba myugariro:

Omborenga Fitina (APR FC)
Serumogo Ali (Rayon Sports)
Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Marc)
Ishimwe Christian (APR FC)
Mutsinzi Ange (FK Jerv, Norvège)
Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
Niyomugabo Jean Claude (APR FC)
Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli, Libya)
Niyigena Clément (APR FC)
Mitima Isaac (Rayon Sports)

Abakina Hagati

Bizimana Djihad (Kryvbas FC, Ukraine)
Mugiraneza Frodouard (Kiyovu Sports)
Hakim Sahabo (Standard de Liège)
Muhire Kevin (Rayon Sports)
Byiringiro Lague (Sandvikens IF, Suède)
Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Iradukunda Elie Tatou (Mukura VS)
Niyonzima Olivier (Kiyovu Sports)

Ba rutahizamu

Mugenzi Bienvenu (Police FC)
Sibomana Patrick (Gor Mahia)
Mugisha Didier (Police FC)
Nshuti Innocent (APR FC)
Mugunga Yves (Kiyovu Sports)
Mugisha Gilbert (APR FC)
Gitego Arthur (Marines FC)
Rafael York (Gegle IF, Norvège)




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa