skol
fortebet

Amavubi yatewe mpaga na Bénin bituma abantu bongera kwibaza ku miyoborere ya Ruhago Nyarwanda

Yanditswe: Wednesday 17, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yamenyesheje u Rwanda ko Ikipe y’Igihugu Amavubi yamaze guterwa mpaga na Bénin nyuma yo gukinisha umukinnyi wari utemerewe gukina umukino wabahuje.

Sponsored Ad

Icyemezo cyo gutera mpaga Amavubi cyatangajwe na Raymond Hack ukuriye akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF.

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Bénin yareze Amavubi muri CAF iyashinja gukinisha umukinnyi utemewe mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire amakipe yombi yaguyemo miswi igitego 1-1.

Ni umukino wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa 29 Gicurasi 2023.

Muri uyu mukino wari uwo mu tsinda L, Bénin yashinje Amavubi kuba yarawukinishijemo Kevin Muhire nyamara yari yareretswe amakarita y’umuhondo mu mikino ibiri yikurikiranya.

CAF mu mwanzuro wayo yahaye umugisha ikirego cya Bénin, imenyesha Amavubi ko yatewe mpaga y’ibitego 3-0.

Ni icyemezo cyahise gishyira iyi kipe y’umutoza Carlos Ferrer ku mwanya wa nyuma mu tsinda L n’amanota abiri, mu gihe Bénin yahise ifata umwanya wa kabiri muri iri tsinda n’amanota ane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa