skol
fortebet

Amavubi yerekeje muri Madagascar afite abakinnyi 19 muri 34 bahamagawe

Yanditswe: Monday 18, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasore b’ikipe y’igihugu,Amavubi, berekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti kuri uyu wa mbere aho hahagurutse abakinnyi 19 bahurira n’abandi bakina hanze muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bagera i Antananarivo ahagana saa 14H30 zo kuri uyu wa mbere.Bazakina imikino ibiri ya gicuti irimo uwa Madagascar na Botswana.

Abakinnyi barimo nka Ange Mutsinzi, Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur bahuriye na bagenzi babo muri Ethiopia.

Ikipe y’Igihugu yari yahamagaye abakinnyi 38 barimo 14 bakina hanze, yahagarutse i Kigali saa Saba n’Igice z’ijoro, nyuma y’icyumweru ikorera imyitozo i Nyamirambo no mu Bugesera.

Abakinnyi 19 ni bo bavuye mu Rwanda mu gihe abandi barimo Bizimana Djihad, Nshuti Innocent, Hakim Sahabo, Imanishimwe Emmanuel na Wenseens Maxime biteganyijwe ko bazahurira na bo i Antananarivo.

Mu bakinnyi Umutoza Frank Spittler Torsten yasize harimo Sibomana Patrick usanzwe ukinira Gor Mahia FC yo muri Kenya, Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco ba APR FC, Hakizimana Adolphe na Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali, Mugenzi Bienvenu wa Police FC, Bugingo Hakim wa Rayon Sports na Iradukunda Siméon wa Gorilla FC.

Hari kandi Niyibizi Ramadhan na Kwitonda Alain "Bacca" bakinira APR FC, Kanamugire Roger na Nsabimana Aimable ba Rayon Sports ndetse na Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC.

U Rwanda ruzifashisha iyi mikino ya gicuti mu kwitegura iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa