skol
fortebet

Amavubi yiyongereye amahirwe yo kubona itike ya AFCON 2022 nyuma yo gutsinda Mozambike

Yanditswe: Wednesday 24, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Mozambike igitego 1-0 cya Byiringiro Lague agaruka mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, cyane ko asabwa gutsinda Cameroon akabigeraho.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wa 5 wo mu itsinda F wabereye kuri Stade ya Kigali,Amavubi yiyongerera amahirwe yo kwerekeza muri iki gikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Mozambike yari ifite amanota 4 bakayijya imbere n’amanota 5.

Mashami Vincent yakinnye uyu mukino abura bamwe mu bakinnyi be barimo Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin yahamagaye ariko ntibaboneke kuko amakipe yabo yabimanye bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ziri mu bihugu bakinamo.

Aba biyongereyeho abanyezamu Kimenyi Yves wagize imvune mu cyumweru cya mbere cy’imyitozo na Kwizera Olivier wahagaritswe kubera ikarita itukura yahawe muri CHAN 2020.Hari kandi na Hakizimana Muhadjiri basanze yaranduye icyorezo cya COVID-19.

Amavubi yatangiye akina neza ahererekanya gusa Mozambique ku munota wa 3 niyo yabonye amahirwe ya mbere nyuma y’uko Jose Miquissone yinjiranye ubwugarizi bw’u Rwanda ariko bakabyitwaramo neza.

Umupira wamaze igihe ukinirwa mu kibuga hagati amakipe yombi ubona nta mahirwe arema.

Ku munota wa 17 Mutsinzi Ange Jimmy yagerageje ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 33 ariko umunyezamu Julio Pedro awohereza muri koruneri.

Amavubi yongeye gusatira ku munota wa 35, Haruna bamucomekeye umupira ariko ubwugarizi burawumutanga ariko yongera kuwufata ahindura imbere y’izamu Yannick awuteye umunyezamu arawufata.

Omborenga Fitina ku munota wa 41 yahinduye umupira imbere y’izamu maze ubwugarizi buwohereza muri koruneri itagize icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Lague Byiringiro na Niyonzima Olivier Seif binjiye basimbura Manzi Thierry na Rubanguka Steve.

Ku munota wa 47 Kagere yagerageje ishoti ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 52, Ange yahaye umupira Haruna maze areba uko umunyezamu ahagaze ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.

Ku munota wa 56 Karere yahinduye umupira imbere y’izamu Lague ashyiraho umutwe umupira uca hanze gato yaryo.

Byiringiro Lague yatsinze iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 69 nyuma y’aho Meddie Kagere yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, ajijisha ba myugariro ba Mozambique, areba Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ amuha umupira, na we ahita awuhereza Byiringiro Lague wawuhagaritse mbere yo gutera ishoti rigana mu nshundura.

Mu minota ya nyuma Mozambique yasatiriye cyane u Rwanda ishaka kwishyura igitego ariko umunyezamu Emery Mvuyekure akuramo imipira ibiri ikomeye ya Gildo Lourenco. Umukino warangiye ku ntsinzi y’Amavubi y’igitego 1-0.

Amavubi arasabwa kuzatsindira Cameroun iwayo mu mukino wa nyuma uzaba ku wa 30 Werurwe 2021 bikaba byashobora kubaha itike ya AFCON 2022 cyane ko yahita agira amanota 8.

Cap-Vert inganya amanota ane na Mozambique, izakira Cameroun ku wa Gatanu mbere yo kwakirwa na Mozambique ku wa 30 Werurwe.

Cameroun yamaze kwizera kubona itike kuko iyoboye itsinda F n’amanota 10, ni yo izakira CAN 2021 mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

Ibitekerezo

  • Yewe Menya mu Rwanda umupira w’amaguru ushoboka Mashami ari kubikora bakomereze aho Menya Perezida abafashe neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa