skol
fortebet

Amwe mu amagambo Rooney yatangaje nyuma yo kuvugwa ko agiye kwerekeza mu Bushinwa

Yanditswe: Friday 24, Feb 2017

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Manchester United, Wayne Rooney nyuma yo kuvugwa cyane ko ashobora kwerekeza mu Bushinwa gukinayo, yatangaje ko akiri umukinnyi wa Manchester United atanateganya kuyivamo.
Uyu mugabo ufite imyaka 31 n’umwana umwe yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko yumva nta gahunda yo kuva mu Bwongereza mu ikipe ya Man U, cyane ko aniteguye gukina imikino ya shampiyona yose isigaye.
Yakomeje avuga ko kuba ashakwa n’amakipe menshi ari byiza, amwe akaba anatanga (...)

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Manchester United, Wayne Rooney nyuma yo kuvugwa cyane ko ashobora kwerekeza mu Bushinwa gukinayo, yatangaje ko akiri umukinnyi wa Manchester United atanateganya kuyivamo.

Uyu mugabo ufite imyaka 31 n’umwana umwe yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko yumva nta gahunda yo kuva mu Bwongereza mu ikipe ya Man U, cyane ko aniteguye gukina imikino ya shampiyona yose isigaye.

Yakomeje avuga ko kuba ashakwa n’amakipe menshi ari byiza, amwe akaba anatanga amafaranga yagira icyo ahindura mu ubuzima bwe ariko ngo nta gahunda afite yo guhindura ikipe.

Dore amwe mu amagambo ya Rooney yatangaje.

"Byaravuzwe igihe kinini no mu ikipe yanjye byagezemo ariko nshaka kuguma muri Man U."

"N’ubwo hari inyungu nagiye nerekwa n’amakipe atandukanye anyifuza kandi bikaba ari byiza ndanabyishimira, ariko nshaka gukuraho ibi bihuha bimaze iminsi, ndacyari umukinnyi wa Manchester United sinteganya kuyivamo."

"Ndizera ko nzakina igihe cyose mu rwego rwo gufasha ikipe yanjye kurwana n’uburyo yabona intsinzi ngo tube twaza mu amakipe ane ya mbere."

" Muri Man U ndishimye nta kibazo mfite nshaka kuyigumamo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa