skol
fortebet

Amwe mu mafoto utabonye ya Muhamudu Mosi uherutse kubabaza abakunzi ba ruhago mu Rwanda kubera ubuzima abayemo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 05, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umunyezamu Muhamudu Mosi warindiye ikipe y’igihugu Amavubi akayifasha kubona itike yo kwerekeza muri CAN 2004 arwaye indwara z’ubuhumekero aho atuye muri Ethiopia ndetse ngo no mu mutwe ntameze neza.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu yagiranye ikiganiro na Radio TV1 ayitangariza ko akeneye ubufasha akava muri Ethiopia akerekeza muri Australia hatuye nyina umubyara ndetse n’umugore we babyaranye abana 2 mbere y’uko batandukana.

Mosi uherutse kubabaza benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera ifoto yagiye hanze asa nabi cyane ndetse ubona nta buzima afite,Abasomyi b’ikinyamakuru UMURYANGO n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda muri rusange twabakusanyirije amwe mu mafoto ye mutabonye mu bihe bitandukanye.

Ni uku Muhamudu Mosi yari ameze muri za 2016


Muri za 2016, telefone yakoreshaga ni uko yari imeze ariko nayo yavugaga ko ari iy’umugore we


Muhamud Mosi(yinjiye asimbuye) mu mukino wa gicuti, u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego bitanu kuri bitatu, yongera kwigaragaza mu dukoryo twa kera



Ifoto ya Muhamudu Mosi yazamuye amarangamutima ya benshi

Nyina wa Muhamudu Mosi witwa Mbiwa Seraphine yabwiye Radio &TV1 ko umwana we ahangayitse cyane kuko arwaye indwara zitandukanye z’ubuhumekero ndetse ngo yabwiwe ko natabagwa azarwara Kanseri.

Yagize ati “Muhamudu Mosi arahangayitse cyane.Arwaye indwara nyinshi ariko no mu mutwe ntabwo ameze neza.Afite ikibazo mu mazuru guhumeka ntibimworoheye.Bari bamusabye kubagwa ariko arabitinya muganga amubwira ko azarwara kanseri.

Nta muntu n’umwe wo kumufasha,abantu bose bamuvuyeho.Ndabaririra,mufashe Muhamudu Mosi kubera akazi yabakoreye abashe kuva hariya muri Ethiopia aze hano ndi.Aha muri Australia mba njyenyine.Natwaye abana be 2 mbafasha kwiga barangiza kaminuza ariko nyuma baransiga nsigara njyenyine.

Aho ndi niyishyurira inzu na Muhamudu Mosi mwishyurira inzu buri kwezi.N’ubufasha mbasaba,mumfashe ave hariya muri Ethiopia.”

Uyu mubyeyi yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kumufasha nibura kugera mu Rwanda hanyuma akazabona uburyo bwo kugera muri Australia.

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu mu gihe cya Muhamudu Mosi witwa Mbonabucya Desire yatangaje ko uyu munyezamu bagerageje kumufasha kuko ngo hari amadolari 800 bamwoherereje ayamara mu minsi 2 gusa.

Yagize ati “Twashatse amadolari turayamwoherereza.Bwa mbere yabonye nk’amayero 200,ubundi tumwoherereza andi 600.Urumva ko yabonye amayero nka 700 cyangwa 800.

Bebe [Mosi] turamuzi uburyo akunda amafaranga kandi yabaye mugenzi wacu mu ikipe y’igihugu ntabwo ari umuntu twatererana,twaramufashije ayo mafaranga twarayatanze.

Ibyo kugaruka mu Rwanda naba abyemeye twamufasha wenda akabona n’abandi bantu bakamufasha kuko yabaye umusinzi,n’umuntu wirirwa yinywera ku muhanda.Namenye ko abana n’abantu bacuruza amakara ibintu nk’ibyo.

N’ukubyigaho ukuntu abantu bakongera kumufasha,ariko Bebe umuhaye amafaranga mu ntoki ayo twamuhaye yaraye ayamaze,mu minsi 2 yari ayamaze.”

Uyu Muhamud Mosi kuri ubu ubarirwa mu myaka 43, ni umwe mu banyezamu bashimishije bikomeye abakunzi ba ruhago nyarwanda mu myaka yo hambere bitewe n’udushya, amafiyeri no gusetsa abafana byamuranze mu gihe yamaze akina mu Rwanda.

Uyu mugabo ari mu bakinnyi bahetse ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yatsindaga Uganda ku wa 6 Kanama 2003, igitego kimwe ku busa mu mukino utazasibangana mu mateka y’ibihugu byombi.

Uyu mugabo yanyuze mu makipe menshi arimo Mityana Fc, Express Fc, Victors Fc,SC Villa yose yo muri Uganda ndetse na APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Mwaramutse neza siwe mukinnyi wenyine Hari nkabandi urugero munyaneza juma

    Mwaramutse neza siwe mukinnyi wenyine Hari nkabandi urugero munyaneza juma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa