skol
fortebet

Andres Iniesta yahishuye umukinnyi w’umuhanga akunda mu Bwongereza yicuza kuba batarakinnye mu ikipe imwe

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya FC Barcelona,Andres Iniesta yabwiye abanyamakuru ko umukinnyi yakwifuza gukinana nawe ubu ari umusore N’golo Kante ukinira ikipe ya Chelsea,kubera ubuhanga bwe mu kuyobora hagati h’iyi kipe.

Sponsored Ad

Iniesta ukina mu ikipe ya Vessel Kobe mu Buyapani,yavuze ko yicuza kuba atarakinanye na N’golo Kante mbere y’uko ava I Burayi ndetse akunda imikinire ye mu ikipe ya Chelsea Fc.

Yagize ati “Ni umukinnyi nakwifuza kugira mu ikipe yanjye igihe kinini.Ntabwo yenda kuza mu Buyapani ariko ni umukinnyi nkunda kubera uko yitwara mu kibuga hagati,n’icyizere yigirira.Ubuhanga bwe buragaragara muri Chelsea no mu ikipe y’Ubufaransa.

Andres Iniesta wafashije Espagne kwegukana igikombe cy’isi ndetse agafasha FC Barcelona kwegukana ibikombe bitagira ingano,yakinannye n’abakinnyi bakomeye nka Messi, Xavi, Ronaldinho, Neymar, Ibrahimovic na Eto’o,ariko yavuze ko N’golo Kante ari umukinnyi yicuza kuba batarakinannye.


Iniesta yavuze ko yicuza kuba atarakinannye na Kante

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa