skol
fortebet

Antoine Hey yijeje abanyarwanda gutsinda Nigeria

Yanditswe: Monday 15, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo guhura na Nigeria mu mukino wa mbere w’itsinda C,Antoine Hey utoza Amavubi yijeje Abanyarwanda ko nta kabuza baraza gutsinda ikipe ya Nigeria kuri uyu mugoroba. Uyu mukino uratangira ku I saa 21h30 za hano mu Rwanda, utegerejwe n’abanyarwanda benshi aho umutoza Hey muri iki kiganiro cyabaye nimugoroba, yabasabye gushyira umutima mu gitereko bagategereza ifirimbi ya nyuma.
Yagize ati “Nabonye buri wese mu ikipe ya Nigeria, avuga ko bagiye gutsinda (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo guhura na Nigeria mu mukino wa mbere w’itsinda C,Antoine Hey utoza Amavubi yijeje Abanyarwanda ko nta kabuza baraza gutsinda ikipe ya Nigeria kuri uyu mugoroba.

Uyu mukino uratangira ku I saa 21h30 za hano mu Rwanda, utegerejwe n’abanyarwanda benshi aho umutoza Hey muri iki kiganiro cyabaye nimugoroba, yabasabye gushyira umutima mu gitereko bagategereza ifirimbi ya nyuma.

Yagize ati “Nabonye buri wese mu ikipe ya Nigeria, avuga ko bagiye gutsinda u Rwanda,sinzi niba ari ukwigirira icyizere cyangwa kwiyemera gusa tuzabireba ejo. Icyo nabwira abanyarwanda,nibicare batuze banywe ka cyayi kabo cyangwa agakawa bageretse akaguru ku kandi, ubundi baze kureba uko dutsinda ikipe ya Nigeria.”


Uretse Antoine Hey wifitiye icyizere,kapiteni w’Amavubi Ndayishimiye Eric yabwiye itangazamakuru ko Amavubi yagiye muri Maroc guhatana ndetse we na bagenzi be biteguye guhangamura iki gihugu cy’igihangange mu mupira w’Afurika.

Yagize ati “Turabizi ko tugiye guhura n’igihugu gifite amateka muri ruhago nyafurika mu mukino wacu wa mbere.Twiteguye neza kandi umwuka umeze neza kwitwara neza muri uyu mukino.Icyo twifuza ni ukubona amanota azadufasha gukomeza mu cyiciro gikurikira.”

Amavubi aracakirana na Nigeria uyu munsi saa 21h30 za hani I Kigali kuri stade ya Ibn Batouta iherereye mu mugi wa Tangier aho bazakinira imikino yose yo mu itsinda C.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa