addresiya
Kigali
startimes

Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe umutoza Maurizio Sarri

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 February 2019 Yasuwe: 2491

Myugariro wa Chelsea Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe imikorere y’umutoza Maurizio Sarri aho imitoreze ye yayigereranyije no kwirirwa ku ishuli uteze amatwi umwarimu umwe.



Uyu myugariro yavuze ko abakinnyi bose bataye icyizere ndetse bananiwe mu mutwe kubera imitoreze ya Maurizio Sarri.

Uyu myugariro ukomoka mu Budage,yavuze ko abakinnyi ba Chelsea FC bameze nk’abanyeshuli bategekwa kumva umwarimu umwe umunsi wose.

Yagize ati “Tumeze nk’umuntu uri ku ishuli igihe cyose uri kumva umuntu umwe.Birakugora cyane ariko uba ugomba gukora akazi kawe.Dukora imyitozo buri munsi dushaka kwitwara neza buri munsi.Kuri iyi nshuro ntabwo ari ikibazo cy’imitoreze ahubwo twatakaje icyizere.Turi kwitwara nabi cyane.

Umutoza Maurizio Sarri uri mu mazi abira,yahawe ikizamini cyo gutsinda imikino 2 irimo uwa Tottenham na Manchester City kuri Final ya Carabao Cup,nayitsindwa azahita yirukanwa asimburwe na Giafranco Zola cyangwa Zinedine Zidane.


Abakinnyi ba Chelsea barambiwe Maurizio Sarri

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisiteri ya Siporo yakomoreye imwe mu mikino ikinwa abantu bategeranye...

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko imwe mu mikino ikinwa abantu bategeranye...
5 June 2020 Yasuwe: 831 0

FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo bose mu nama yo kugabana...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryandikiye...
4 June 2020 Yasuwe: 1439 0

Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi Ngendahimana uri mu beza bakina hagati...

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugura umwe mu bakinnyi beza cyane bakina mu...
3 June 2020 Yasuwe: 1623 0

Abakinnyi 5 ba FC Barcelona basanganwe Coronavirus bigirwa ibanga...

Radio ikomeye yo mu mujyi wa Catalonia yitwa RAC1 yemeje ko abakinnyi 5...
2 June 2020 Yasuwe: 2386 0

Rayon Sports yaburiye Kiyovu Sports na Police FC ko zishobora guhomba...

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports na Police FC izimenyesha ko...
2 June 2020 Yasuwe: 4773 0

Ronaldo mukuru yatangaje abakinnyi 5 akunda kureba batarimo Cristiano...

Umunya Brazil w’umunyabigwi cyane,Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo...
2 June 2020 Yasuwe: 3546 0