skol
fortebet

APR BBC yaba yaguze kizigenza wa Dynamo BBC iheruka kuva nabi muri BAL

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Dynamo BBC yamaze kurekura Israël Otobo akaba ashobora gukomereza akazi mu ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda nyuma y’uko ivuye nabi muri BAL.

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo ikipe ya Dynamo yo muri shampiyona ya Basketball mu Burundi yatangaje ko Israel Otobo wabaye umukinnyi warushije abandi (MVP) mu mwaka ushize yayivuyemo nyuma y’umwaka umwe ayikinira.

Amakuru aturuka i Burundi aravuga ko uyu mukinnyi mwiza yamaze kumvikana na APR BBC ndetse arasesekara mu Rwanda vuba.

Israel Oyoro Otobo w’imyaka 19,n’umunya Nigeria w’umuhanga muri Basketball wigaragaje cyane i Burundi akaba ari na muremure cyane afite metero 2,3.

Dynamo yatangaje ko ishimira Otobo “ku mbaraga zose n’umuhate yatanze ku ikipe kandi imwifurije ibyiza”.

Otobo yafashije Dynamo guhigika mucyeba wayo ukomeye Urunani, no gutwara igikombe iyi kipe y’icyatsi n’umweru yaherukaga mu 2018. Otobo yarangije iyo ‘saison’ ari we MVP.

Dynamo imaze kuba iya mbere mu Burundi, yahise yinjira mu majonjora y’ibanze ya BAL muri Tanzania aho yabaye iya kabiri, ikomereza mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora muri Africa y’Epfo aho yabonye ’ticket’ yo gukina BAL ya 2024 ibaye iya gatatu.

Mu mpera za 2023 ku mukino w’umwanya wa gatatu, Dynamo yatsinze bigoranye COSPN yo muri Madagascar amanota 79 kuri 78, ihita iba ikipe ya mbere yo mu Burundi yari ibonye ’ticket’ yo gukina iri rushanwa ry’amakipe akomeye muri Africa.

Muri ayo majonjora Otobo, ureshya na 2,3m, yatsindiraga Dynamo ikigereranyo cy’amanota 14 ku mukino akanafata imipira 14 yo ku nkangara (rebounds), nk’uko bitangazwa n’impuzamashyirahamwe ya Basketball ku isi, FIBA.

Abakinnyi ba Dynamo ntibishimiye imyumvire y’abayobozi b’u Burundi batumye idakina kandi yari ifite ubushobozi bwo kwitwara neza muri BAL ikagera kure.

Ikipe ya Dynamo BBC yakuwe mu irushanwa rya BAL nyuma yo guterwa mpaga ebyiri ku mikino yari gukina na FUS Rabat na Petro de Luanda, kandi amategeko y’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA) avuga ko ikipe itewe mpaga ebyiri ihita ikurwa muri iryo rushanwa.

Ibi byaturutse ko yanze kwambara imyambaro iriho ijambo Visit Rwanda ariyo isanzwe ari umuterankunga mukuru w’iri rushanwa kubera umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Si ibyo gusa kuko Ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi (FEBABU) rigomba gufatirwa ibihano byo kumara imyaka itanu rititabira Imikino Mpuzamahanga ndetse no kwishyura amande y’ibihumbi 500$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa