skol
fortebet

APR FC idafite zimwe mu ntwaro zayo igiye gusura Espoir

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, imikino yose y’ umunsi wa 11 wa shampiyona, izabera umunsi umwe. Umukino utegerejwe na benshi ni uwo Espoir izakinira i Rusizi yakiriye APR FC. APR FC izaba idafite bamwe mu bakinnyi bayo kubera imvune, ariko ikaba yagaruye Yannick Mukunzi mu kibuga.
Abakinnyi bahagurukanye na APR FC berekeza i Rusizi, ntibarimo Butera Andrew, Itangishaka Blaise, Twizerimana Onesme na Sekamana Maxime bafite ikibazo cy’imvune. Iyi kipe yagaruye Yannick Mukunzi mu (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, imikino yose y’ umunsi wa 11 wa shampiyona, izabera umunsi umwe. Umukino utegerejwe na benshi ni uwo Espoir izakinira i Rusizi yakiriye APR FC. APR FC izaba idafite bamwe mu bakinnyi bayo kubera imvune, ariko ikaba yagaruye Yannick Mukunzi mu kibuga.

Abakinnyi bahagurukanye na APR FC berekeza i Rusizi, ntibarimo Butera Andrew, Itangishaka Blaise, Twizerimana Onesme na Sekamana Maxime bafite ikibazo cy’imvune. Iyi kipe yagaruye Yannick Mukunzi mu bakinnyi bazakina uyu mukino nyuma yo gusiba umukino APR FC yanganyijemo na Police 2-2, bitewe n’ikarita y’umutuku yari afite.

Ni umukino uzaba utoroshye aho ikipe ya kabiri ariyo APR FC ifite amanota 24, izaba yasuye Espoir FC ya gatanu n’amanota 20,inafite ubwugarizi buhagaze neza kugeza ubu.

Ikipe ya Espoir kugeza ubu niyo ifite ubwugarizi buhagaze neza kurusha andi makipe yose, dore ko mu mikino 10 imaze kwinjizwa ibitego 3 gusa, mu gihe APR FC imaze kwinjizwa7.
Mu mikino 10 iheruka guhuza aya makipe APR FC yatsinzemo 6, Espoir itsinda 2, banganya 2.

Gusa na none amateka ya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017, arerekana ko APR FC itararangiza umukino muri shampiyona itinjije igitego.

Dore imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona

Police Fc vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro)
Kirehe Fc vs Rayon Sports (Kirehe)
AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali)
Espoir Fc vs APR Fc (Rusizi)
Musanze Fc vs Bugesera Fc (Nyakinama)
Mukura VS vs Amagaju Fc (Stade Huye)
Sunrise Fc vs Gicumbi Fc (Nyagatare)
Marines Fc vs Pepiniere Fc (Stade Umuganda)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa