skol
fortebet

APR FC igiye kugura umukinnyi wa Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka nyuma yo kugura umukinnyi Ombolenga Fitina bivugwa ko yaba ishaka umusore Sibomana Abouba wari usanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports.
Uyu musore wazahajwe n’imvune mu mwaka w’imikino ushize ari mu bakinnyi beza bakina mu bwugarizi aho akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso arifuzwa n’iyi kipe mu rwego rwo gufasha umusore Manishimwe Emmanuel umeze neza muri iyi minsi.
Uyu musore Sibomana Abouba ntiyasohotse ku rutonde rw’abakinnyi 25 ikipe ya Rayon Sports (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka nyuma yo kugura umukinnyi Ombolenga Fitina bivugwa ko yaba ishaka umusore Sibomana Abouba wari usanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Uyu musore wazahajwe n’imvune mu mwaka w’imikino ushize ari mu bakinnyi beza bakina mu bwugarizi aho akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso arifuzwa n’iyi kipe mu rwego rwo gufasha umusore Manishimwe Emmanuel umeze neza muri iyi minsi.

Uyu musore Sibomana Abouba ntiyasohotse ku rutonde rw’abakinnyi 25 ikipe ya Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino utaha aho kuri ubu nta kipe afite bityo APR FC iramutse imusinyishije yaba ibonye umukinnyi mwiza cyane ko mbere yo kuvunika yari umwe mu bakinnyi bitabazwaga mu ikipe y’igihugu.

Sibomana usanzwe ari mukuru wa Ombolenga Fitina nawe uherutse gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2, yavuye muri Rayon Sports yerekeza muri Gormahia FC muri Kenya nyuma aza kugaruka muri Rayon Sports aho yaje kugirira imvune yatumye abagwa.

Ibitekerezo

  • hhhhhhhha. ngo igiye kugura nde? sibomana? ni za miliyoni 8 irimo ibunza se? niyamuhe nta kibazo niyo isigaye inyuma mû gutanga imifungo. ni wenger ku gahuru . mû gihe izindi ziri muri miliyoni 10 -CG — 12 CG —18. hhhhha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa