skol
fortebet

APR FC inyagiye Dakadaha ifasha abanyarwanda kuryoherwa n’umunsi wo kwibohora

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24,APR FC ifashije abanyarwanda gukomeza kwishimira intsinzi aho inyagiye Dakadaha ibitego 4-1 mu mukino wa 3 wo mu itsinda C.

Sponsored Ad

Nubwo APR FC yatsinzwe imikino 2 ibanza muri iri tsinda na Simba SC ndetse na Singida FC,yihimuye kuri Dakadaha iyinyabika ibitego 4-1 mu mukino wabereye ku kibuga chamazi stadium.

Dakadaha yabanje gukanga APR FC kuko kumunota wa 4 yafunguye amazamu gusa APR FC ihita ikanguka ku munota wa 10 yishyura iki gitego ibifashijwemo na Iranzi Jean Claude.

Rukundo Dennis yaje kongeramo igitego cya kabiri ndetse aka gakipeko muri Somalia, APR FC irakarusha bikomeye ihita ishyiramo igitego cya 3 mu minota 20 gusa.

Nyuma y’ibi bitego APR FC yahise yizera intsinzi ndetse ikomeza gushaka ibindi bitego kugira ngo irusheho kuyinyagira,igice cya mbere kirangira nta kindi gitego cyinjiye.

APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kongera umubare w’ibitego kugira ngo bizayisunike mu rugamba irimo rwo kuba ikipe ya 3 yitwaye neza gusa ibona ikindi gitego kimwe ku munota wa 75 gitsinzwe na Nkinzingabo Fiston.

APR FC irangije ku mwanya wa 3 muri iri tsinda C n’amanota 3 n’igitego kimwe izigamye aho igomba gutegereza ko imikino y’amatsinda irangira ikamenya niba ishobora gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Ibitekerezo

  • Nimutsinde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa