skol
fortebet

APR FC inyagiriye Gicumbi FC ku mbehe yayo

Yanditswe: Wednesday 28, Mar 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yahiriwe n’urugendo rwo kwerekeza I Gicumbi kuko ihavanye impamba y’ibitego 4-0 mu mukino wayo usoza igice kibanza cya shampiyona.
Ikipe ya Gicumbi FC yari imbere y’abakunzi bayo ntiyabashije kwihagararaho kuko abasore ba APR FC bayinyagiye ibitego 4-0 byatsinzwe na Bizimana Djihad watsinzemo ibitego bibiri ku munota wa 26 n’uwa 81,Mugiraneza Jean Baptiste nawe yatsinze igitego ku munota wa 61 na Bigirimana Issa watsinze ku munota wa 67.
Umutoza Okoko Godefroid ntiyahiriwe (...)

Umutoza Okoko Godefroid ntiyahiriwe n’umukino wa nyuma yatozaga mu ikipe ya Gicumbi FC, kuko azerekeza inyuma y’ishyamba rya Nyungwe aririmba urwo aboneye mu majyaruguru.

Ku munota wa 37 ikipe ya Gicumbi FC yabonye ikarita itukura yahawe Nshimiyimana Aboubakar ku ikosa akoreye Muhadjiri Hakizimana, ahabwa ikarita y’umuhondo yaje isanga indi yari yabonye umukino ugitangira maze ahita asohoka mu kibuga.

Muri rusange ikipe ya APR FC ntiyigeze igorwa n’uyu mukino kuko yasatiriye Gicumbi FC kuva umupira ugitangira kugeza urangiye, ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego ndetse iyo amahirwe yose yabonye iyabyaza umusaruro iba yabonye ibitego birenze 4-0 yatsinze.

Ikipe ya APR FC irangije igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 4 n’amanota 28 inganya na Kiyovu Sports,mu gihe ikipe ya Rayon Sports ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 30, ikurikiwe na AS Kigali na 29.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Gicumbi FC: Musoni Theophile (31), Nshimiyimana Aboubakar (15), Ombeni Onyango (2), Hakizimana Alimasi (15), Uwingabire Olivier (12), Uwizeye Djafali (3), Dushimimana Irene (7), Murenzi Patrick (13), Nkunzimana Sadi (9), Mfitumukiza Nzungu (6), Muhumure Omar (17).

APR FC: Kimenyi Yves (21), Omborenga Fitina (25), Ngabo Albert (3), Rugwiro Herve (4), Nsabimana Aimable (13), Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ (7) (C), Bizimana Djihad (4), Nshimiyimana Amran (5), Muhadjiri Hakizimana (10), Iranzi Jean Claude (12), Nshuti Innocent (19).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa