skol
fortebet

APR FC isaruye amanota atatu ku ikipe ya Kirehe FC

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu mukino w’ikirarane wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2016, wahuje Ikipe ya APR FC na Kirehe Fc urangiye ikipe ya APR FC ibonye amanota atatu kuri uyu mukino nyuma yo gutsinda Kirehe Fc ibitego 2-1.
Uyu mukino usize ikipe ya APR FC iraye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali, akaba ari uwo ku munsi wa gatanu wa shampiyona, nyuma yo gusubikwa ubwo APR FC yari yitabiriye Tournoie de la Republique (...)

Sponsored Ad

Mu mukino w’ikirarane wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2016, wahuje Ikipe ya APR FC na Kirehe Fc urangiye ikipe ya APR FC ibonye amanota atatu kuri uyu mukino nyuma yo gutsinda Kirehe Fc ibitego 2-1.

Uyu mukino usize ikipe ya APR FC iraye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali, akaba ari uwo ku munsi wa gatanu wa shampiyona, nyuma yo gusubikwa ubwo APR FC yari yitabiriye Tournoie de la Republique muri Congo Brazzaville.

Muhadjir amaze gutsindira APR FC ibitego 2 muri shampiyona

Ku munota wa karindwi w’umukino nibwo APR FC yafunguye amazamu, ku mupira Benedata Janvier yatsinze uvuye kuri Bizimana Djihad. Usengimana Faustin yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 40 w’umukino, nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe na Sibomana Patrick, umuzamu Emile agashyira umupira muri koruneli.

Ku munota wa 49 w’umukino, Kirehe FC yishyuye igitego kimwe mu byo yatsinzwe. Ndikumasabo Ibrahim yateye ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu rya Ntaribi Steven utabashije kuwugarura.

Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-1, ifata umwanya wa kabiri n’amanota 14, aho izigamye ibitego bitanu.APR FC ifite undi mukino w’ikirarane izahuramo na Pepiniere FC.

APR FC: Ntaribi Steven, Ngabo Albert, Ngando Omar, Usengimana Faustin, Imanishimwe Emmanuel, Yannick Mukunzi, Benedata Janvier, Nkinzingabo Fiston, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa na Sibomana Patrick.

Abasimbura: Mvuyekure Emery, Rusheshangoga Michel, Rugwiro Herve, Hakizamana Muhadjir, Nshimiyimana Amran, Nshuti Innocent na Habyarimana Innocent.

Kirehe FC: Mbarushimana Emile, Nkurikiye Fiston, Shyaka Hamza, Nshimiyimana Abdou, Niyonkuru Tuyisenge Vivien, Nizigiyimana Junior, Habimana Hassan, Mutabazi Isaie, Uwimbabazi Jean Paul, Kagabo Ismi, na Ndikumasabo Ibrahim.

Abasimbura: Nsanganira Djuma, Niyigena Abdul Kalim, Nyandwi Jean Claude, Nshizirungu Jean de Dieu, Ndagijimana Benjamin, Sinagaye Elvis, Baraka Augustin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa