skol
fortebet

APR FC ihaye isomo rya ruhago Police FC mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

APR FC itsinze Police FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro mu mukino wabereye kuri stade Amahoro I Remera.

Sponsored Ad

Police FC yanganyije 0-0 mu mukino ubanza yari yakiriye yandagajwe na APR FC mu mukino wo kwishyura,kuko yayitsinze ibitego 3-0 byatsinzwe na Nshimiyimana Amran,Ombolenga Fitina na Buteera Andrew.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 28 ku mupira mwiza Butera Nshimiyimana Amran araryama akozaho umutwe,Bwanakweri ntiyamenya uko bigenze.

Police yakomeje gukora amakosa byatumye ku munota wa 44 Omborenga Fitina atsindira APR FC igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Amran,Igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0 ya APR FC.

Police FC yagerageje gushaka uburyo bw’igitego biranga,bituma APR FC yari mu mukino ibatsinda igitego cya 3 ku munota wa 56 gitsinzwe na Buteera Andrew ku ishoti rirmereye cyane yateye.

Police FC yongeye gusezererwa muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro, dore ko umwaka ushize yari yasezerewe na Rayon Sports inyagiwe ibitego 6-1 mu mikino yombi.

APR FC igomba gucakirana na Mukura VS muri ½ cy’iki gikombe aho umukino ubanza uzabera I Huye ku wa 03 Kanama 2018.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Mugiraneza Jean Baptiste Migi (c), Nshimiyimana Imrani, Butera Andre, Hakizimana Muhadjiri, Iranzi Jean Claude.

Police FC: Bwanakweli Emmanuel 27, Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3, Twagizimana Fabrice Ndikukazi 6, Habimana Hussein 20, Nizeyimana Mirafa 4, Eric Ngendahimana (C, 24), Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Mushimiyimana Mohammed 10, Nsengiyumva Moustapha 7 na Songa Isaie 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa