skol
fortebet

APR FC na AS Kigali zirindiriye Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 10, May 2018

Sponsored Ad

Amakipe abiri ahataniye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka ariyo AS Kigali na APR FC akoze amakosa anganya imikino yayo yo ku munsi wa 21 wa shampiyona,arindira Rayon Sports yanganyije na Mukura VS ku munsi w’ejo.

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona,ntiyabashije kwikura ku kibuga cya mabati I Nyagatare kuko yanganyije na Sunrise igitego 1-1 mu mukino yabanje kwinjizwa igitego iza kucyishyura mu gice cya kabiri.

Ku rundi ruhande APR FC yananiwe kubona igitego I Nyakarambi,inganya na Kirehe FC 0-0,bituma igaruka I Kigali nta byishimo ifite.

Ikipe ya Kirehe FC ikomeje gutungura benshi kuko itesheje amanota APR FC nkuko yabigenje mu minsi ishize,ubwo yanganyaga na Rayon Sports igitego 1-1.

Kiyovu Sports yo ntiyahiriwe n’urugendo rwo kwerekeza I Rusizi,kuko yatsinzwe na Espoir FC igitego 1-0 mu mukino Casa Mbungo atishimiye ibyemezo by’umusifuzi.

AS Kigali ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 42 aho ikurikiwe na APR FC ifite 41 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 36.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa