skol
fortebet

APR FC na Rayon Sports baba begereye Musanze FC ngo ibakize Kiyovu Sports ?

Yanditswe: Saturday 06, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi b’Ikipe ya Musanze FC biravugwa ko bamaze gushyirirwaho akayabo ka Frw 600,000 kugira ngo bateshe amanota Kiyovu Sports.

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru ni bwo Musanze FC izakira Kiyovu Sports kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

Ni umukino utegerejwe na benshi yaba abakunzi ba Musanze FC, aba Kiyovu Sports, Rayon Sports na APR FC; bijyanye no kuba ufite ijambo rikomeye ku Gikombe cya shampiyona.

Kugeza ubu Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 57, irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota abiri ndetse ikarusha atatu APR FC ya gatatu.

Gutsinda umukino wa Musanze FC ugoranye kuri Kiyovu Sports ahanini kubera ikibuga uzaberaho ni byo bizagena niba ikipe yo ku Mumena ifite ubushobozi bwo gutwara Igikombe cya shampiyona; mbere y’uko yisobanura n’amakipe ya Sunrise FC na Rutsiro FC izasorezaho shampiyona.

Bijyanye n’uburemere bw’uyu mukino ndetse n’inyungu amakipe afite mu bizawuvamo; bivugwa ko kuri ubu amakipe ya Rayon Sports na APR FC yamaze kwemerera agahimbazamusyi abakinnyi ba Musanze FC kugira ngo bazabashe gutesha amanota Urucaca.

Amakuru aturuka i Musanze avuga ko hari umudamu ufana Rayon Sports witwa Chantal usanzwe ari mushiki wa Tuyishimire Placide ’Trump’ uyobora Musanze FC wemereye abakinnyi b’iyi kipe Frw 300,000 mu gihe baba batsinze Kiyovu Sports.

Ni amafaranga yiyongera kuri Frw 150,000 Trump na we yashyiriyeho abakinnyi be ngo bateshe amanota Kiyovu Sports, bijyanye n’uko Mvukiyehe Juvenal wahoze ari Perezida wayo "yigeze kumusuzugura".

Amakuru kandi avuga ko Frw 150,000 Trump yemereye Musanze FC na APR FC yashyizeho andi nka yo; ku buryo mu gihe iriya kipe y’i Musanze yaba itsinze Kiyovu Sports buri mukinnyi wayo yacyura agahimbazamusyi ka Frw 600,000.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu impamvu ngo yahisemo kujya gutegura Kiyovu Sports ari uko mu gihe yaba itakaje amanota banganya 57; hanyuma igafata umwanya wa kabiri kuko iyirusha umubare w’ibitego bazigamye.

APR FC yasigara icungira hafi Rayon Sports mu mikino ibiri izaba isigaje, irimo uwa Marines FC ifite icyizere cyo gutesha iyi kipe amanota ku munsi wa 29 wa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa