skol
fortebet

APR FC na Rayon Sports bahaye ubutumwa Kimenyi wavunitse bikomeye

Yanditswe: Monday 30, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports na APR FC zifurije Kimenyi Yves wazikiniye gukira vuba nyuma yo kugira imvune ikomeye akangirika amagufa abiri yo ku kuguru (tibia na péroné) ku mukino wahuje AS Kigali na Musanze FC.

Sponsored Ad

Aya makipe akimara kugwa miswi 0-0,yamenye inkuru mbi ko uyu munyezamu wazikiniye ari mu bihe bibi zimwifuriza gukira vuba zibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Kimenyi Yves auri guca mu bubabare bukomeye yagaragaye mu bitaro amwenyura yasuwe na Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Sugira Ernest.

Sugira Ernest yakinanye na Kimenyi Yves mu makipe atandukanye arimo Ikipe y’igihugu Amavubi.

Umunyezamu Kimenyi Yves usanzwe ufatira ikipe ya AS Kigali, yaraye agize imvune ikomeye aho igufwa ry’ukuguru rya ruseke cyangwa umurundi ryacitsemo kabiri ni mu gihe na ’péroné’ yagize ikibazo.

Hari ku munota wa 26 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona waraye ubaye aho Musanze FC yabatsinze 1-0 aho yahuye na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor wamukandagiye aravunika bikomeye.

Kimenyi yahise akurwa mu kibuga atumva ajyanwa ku bitaro by’Akarere ka Musanze bamuha ubutabazi bw’ibanze ari nabwo bemezaga ko agomba kubagwa.

Yahise azanwa i Kigali ubu akaba arwariye i Gikondo ku Bitaro by’Inkuru Nziza aho agomba kubagirwa iyi mvune.

Umukunzi we Uwase Muyango Claudine, nyuma y’iyi mvune akaba yagaragaje ko ari mu bihe bikomeye asaba Imana kumukomeza.

Ni ubutumwa yatanze binyuze mu ndirimbo ya Zizou yafatanyije King James yitwa "Nkomeza".

Yabunyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 aho iyi ndirimbo yari iherekejwe n’akamenyetso k’umutima w’umweru, yashyizeho agace gato kagira kati "Nkomeza Mana, nkomeza Mana, nkomeza Mana ndi umwana w’umuntu, nkomeza Mana, nkomeza Mana, nkomeza Mana."

Agize imvune ikomeye mu gihe aba bombi bari bafite ubukwe mu kwezi k’Ukuboza, andi makuru akavuga ko uyu munsi ari bwo bari gusezerana imbere y’amategeko.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa