skol
fortebet

APR FC yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kugorwa na Mukura VS

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro wo gukaza imyitozo kuko umukino iheruka gukina na Mukura VS yananiwe kwinjiza igitego ndetse ikanahusha penaliti.

Sponsored Ad

APR FC yiyemeje gukaza imyitozo kuko kuwa 12 Kanama ifite umukino ukomeye wa Super Cup izakina na mukeba wayo Rayon Sports.

Ibinyujije kuri Twitter yabo, APR FC yavuze ko irasubukura imyitozo i Shyorongi kuri uyu wa Mbere 16h00 bitegura uriya mukino wo kuwa 6 kuri Kigali Pele Stadium.

APR FC isigaye ikora imyitozo inshuro nyinshi yaba mu kibuga,muri gym bakora imyitozo yongera imbaraga n’iyindi.

Ikipe ya APR FC yahinduye byinshi ku buyobozi bwa Afande Richard, kuko isigaye imenyesha abafana gahunda zihari cyane ko mu myaka ishize bitamenyekanaga.

Imbere ya Mukura VS yari nziza mu rugo, APR FC yagowe no kugumuna umupira mu gice cya mbere by’umwihariko ku bakinnyi bayo bo hagati barimo Taddeo Lwanga na Nshimirimana Ismaël Pitchou.

Iyo bitaba amahirwe n’umunyezamu Pavelh Ndzila werekanye ko ari ku rundi rwego, iyi kipe y’Ingabo yashobora kwinjizwa ibitego bitatu aho Mukura VS yayisatiriye bikomeye mu minota 45 ibanza.

Ubusatirizi bwa APR FC ntibworohewe n’abarimo Kayumba Soter na Ngirimana Alexis, ndetse uburyo bumwe bukomeye bwabonetse mu rubuga rw’amahina ni penaliti yatewe na Victor Mbaoma wari umaze gukinirwa nabi na Sebwato Nicolas ku munota wa 35, uyu munyezamu ayifata neza.

Rutahizamu Victor Mbaoma yahushije penaliti kuwa Gatandatu byatumye abakeba bibasira APR FC ko kwipimira kuri Marines FC ntacyo byayimarira.

APR FC biravugwa ko ishobora kugarura uwari kapiteni wayo Manishimwe Djabel wari ugiye kwerekeza i Dubai kuvugaa n’ikipe yamushatse.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa