skol
fortebet

APR FC yagiye ikubita agatoki ku kandi yageze amahoro mu Misiri

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR FC”,yageze i Cairo, yakiriwe n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, Col. Frank Bakunzi.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira uyoboye Delegatiyo yabwiye abanyamakuru ko intego nyamukuru bajyanye mu Misiri ari ugushaka itike y’amatsinda.

Ati“ Tuje gushaka Qualification, Twabonye ko ari ikipe ikinika.Dufite abakinnyi b’inzobere baba abanyamahanga cyangwa abanyarwanda.Twiteguye intsinzi.”

Team Manager wa APR FC, Rtd Cpt Ntazinda Eric, yahumurije abafana ba Gitinyiro mbere yo gucakirana na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League, uzabera i Cairo. Amakipe yombi yanganyirije 0-0 i Kigali.

Yagize ati "Abafana bicare,beme,batuze.Kunyagirwa?oya ibyo ntabyo ahubwo nayo [Pyramids] yanyagirwa."

Ikipe ya APR FC yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali itinzeho isaha ku gihe yagombaga kwerekeza i Addis Ababa ndetse yagiye nta viza abantu bayo bafite kubera uburangare bwabaye mu guhanahana amakuru hagati y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda na Misiri.

Umukino wa APR FC na Pyramids uzaba kuwa Gatanu aho buri kipe isabwa gutsinda kuko mu mukino ubanza banganyije 0-0.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa