skol
fortebet

APR FC yahinduye imvugo ku byerekeye irushanwa rya Mapinduzi Cup

Yanditswe: Monday 15, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi [Chairman] wa APR FC, Col Karasira Richard, yavuze ko irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabagiriye akamaro ndetse ko bongeye gutumirwa baryitabira.

Sponsored Ad

Ibi byavuguruje ibyatangajwe n’umutoza w’abanyezamu wayo, Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’,wavuze ko batazongera kwitabira iri rushanwa aho yemezaga ko imisifurire yagenze nabi ubwo basezererwaga na Mlandege ibatsinze kuri penaliti 4-2,muri 1/2 cya Mapinduzi Cup.

Umuyobozi wa APR FC yavuze ko Ndanda yabitewe n’uburakari gusa iri rushanwa ryabagiriye akamaro.

Yagize ati “Umwe mu batoza, Ndada, ibyo yavuze ntabwo ari byo. Twe tuzajyayo nibadutumira kuko ndategereza ibyo yavuze hari impamvu zabiteye cyane ko Umutoza Mukuru atari ameze neza ku buryo yaganiriza itangazamakuru. Ibyo bihura n’ibya Shaiboub.”

“Nanjye hari aho navuze ko ahantu hose hatameze nka Shyorongi. Ibyo byose rero mwabona aribyo byabiteye ariko Ndanda ni uburakari bwabimuteye.”

Col Karasira yongeyeho ko kuba ikipe itarageze ku mukino wa nyuma bidakuraho ko hari amasomo yizwe harimo kwitwara neza imbere y’amakipe akomeye muri Tanzania muri rusange ubuyobozi bushima umusaruro ikipe ikuyeyo.

Ni inshuro ya mbere APR FC yari yitabiriye Mapinduzi Cup, aho yasezerewe igeze muri 1/2. Mlandege FC yayikuyemo niyo yegukana iki Gikombe itsinze Simba SC ku mukino wa nyuma igitego 1-0,ndetse inafite igiheruka.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2024,nibwo abakinnyi n’abatoza ba APR FC bageze i Kigali bavuye muri Zanzibar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa