skol
fortebet

APR FC yakoreye imyitozo ya mbere mu Misiri idafite kizigenza wayo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ya mbere mu Misiri yitegura Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League,ariko Nshimirimana Ismael ntiyakoranye n’abandi.

Sponsored Ad

Iyi myitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023 yari ikomeye aho yagaragayemo abakinnyi bose ukuyemo uriya Murundi wavunikiye mu mukino banganyije na Marines FC ibitego 2-2.

APR FC yageze mu Misiri mu rukerera rwo ku wa Gatatu ariko ntiyazuyaza ihita itangira imyitozo kuko izi akazi kayitegereje kuri uyu wa Gatanu.

Uretse Pitchou,abandi bakinnyi bose APR FC yahagurukanye mu Rwanda bameze neza ndetse biteguye gukora ibishoboka byose ngo basezerere iyi kipe idafite abafana benshi mu Misiri,bagere mu matsinda ya CAF Champions League.

Nshimirimana Ismaïl Pitchou arimo kwitabwaho n’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu munsi saa 17h00’ iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba iri bukorere imyitozo ku kibuga izakiniraho umukino ejo ku wa Gatanu cya 30 June Stadium.

APR FC irasabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego kugira ngo igere mu matsinda,kuko umukino ubanza wabereye mu Rwanda amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa