skol
fortebet

APR FC yananiwe kwizigamira impamba imbere ya Pyramids FC

Yanditswe: Sunday 17, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wahuzaga APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri kuri Kigali Pele Stadium, warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Sponsored Ad

APR FC yasabwaga kwizigamira impamba izayirengera mu Misiri,yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe atatu akomeye yabonye mu gice cya mbere yayoboye.

Ikipe ya APR FC yatangiye umukino isatira,bituma ibona koruneri ebyiri mu minota ibiri ya mbere y’umukino.

Ku munota wa 16, Kwitonda Alain yateye umupira mwiza wenyine ari mu rubuga rw’amahina,unyura mu maguru y’umunyezamu wa Pyramids, myugariro we awugarurira ku murongo.

Bamwe mu bafana bakekaga ko umupira warenze umurongo ariko umupira wagaruwe utararenga..

Ku munota wa 18,Pyramids FC yabonye Coup-franc nyuma y’aho Fiston Mayele yari akiniwe nabi na Yunuu, ikosa rihanwe na Karim, umunyezamu Ndzila ashyira umupira muri koruneri.

Ku munota wa 27,APR FC yahushije igitego gikomeye ubwo Kwitonda Alain yateraga koruneri, umupira ushyirwa ku mutwe na Mbaoma, ariko Pyramids iwukura mu izamu uri hafi kurenga umurongo.

Ku munota wa 28,Taddeo Lwanga yateye ishoti rikomeye rikurwamo n’umunyezamu Elshenawi, umupira usanga Ruboneka awushyira mu izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Mu minota 45 ibanza, APR FC yabonyemo uburyo butatu burimo igitego cyanzwe.

Pyramids FC yabonye uburyo bumwe bukomeye yabonye ni ishoti rikomeye ryatewe ku mupira uteretse, ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Pavelh Ndzila.

Igice cya kabiri cyaranzwe no guhanahana kwa Pyramids yaruhije APR FC ariko kubona igitego biragorana.

APR FC itakomeje gusatira mu gice cya kabiri nkuko byari bimeze mu cya mbere,yazutse ubwo Mugisha Gilbert yinjiye asimbuye Niyibizi Ramadhan ku munota wa 67.

Ku munota wa 72,Mugisha Gilbert yacitse abakinnyi batatu ba Pyramids FC, atanze umupira mu rubuga rw’amahina ugera kuri Mbaoma waguye hasi, ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryabaye.

Ku munota wa 86,Pyramids FC yahushije igitego cyabazwe ubwo Bindjeme yahushaga, Fargie Lakay acenga umunyezamu Ndzila asigarana n’izamu ryonyine ariko atinda kuwohereza mu rushundura,Nshimiyimana Yunussu arahagoboka, uyu munyezamu wa APR FC ahita afata umupira.

APR FC yanganyije 0-0 na Pyramids FC yo mu Misiri bituma ijya ku gitutu cyo kuzatsindira mu Misiri.

Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo,tariki 29 Nzeri 2023,ndetse Ikipe y’Ingabo izaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya ariko yinjije igitego.

Ikipe izakomeza hagati yazo zombi, izajya mu matsinda ya CAF Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa