skol
fortebet

APR FC yanyagiwe na Pyramids FC ntiyarenga umutaru mu mukino ya CAF

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ntiyahiriwe n’urugendo rwo mu Misiri kuko yahatsindiwe na Pyramids Fc ibitego 6-1 inanirwa kugera mu matsinda ya CAF Champions League nkuko yabyifuzaga.

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatangiye uyu mukino yugarira cyane bituma Pyramids FC iyisatira cyane ndetse iyibonamo ibitego hakiri kare.

Ku munota wa 18 nibwo Pyramids FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mostafa Fathi,ku ishoti rikomeye yatereye kure.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Pyramids FC yashyizemo igitego cya kabiri gitsinzwe na Walid El Karti.

Igice cya mbere cyabaye kibi kuri APR FC byatumye icyizere cyo kujya mu matsinda ya CAF Champions League kiyoyoka.

Ku munota wa 55 w’umukino,Mostafa Fathi yashyizemo igitego cya Gatatu cya Pyramids FC, bidatinze ashyiramo n’icya Kane ku munota wa 60.

Ku munota wa 70, Pyramids FC yabonye penaliti yatewe na Ramadhan Sobhi ,umupira ukubita umutambiko,usubizwamo na Mohamed Chibi,kiba igitego cya gatanu cy’iyi kipe yo mu Misiri.Ikosa ryavuyemo penaliti ryakozwe na Bindjeme.

Ku munota wa 82, Pyramids FC yatsinze igitego cya Gatandatu cyatsinzwe na Mostafa Fathi,cyabaye icya Kane yatsinze muri uyu mukino.

APR FC yabonye penaliti ku munota wa 85 yinjizwa neza na Victor Mbaoma, winjiye mu kibuga asimbuye.

Umukino warangiye APR FC inyagiwe ibitego 6-1 isezererwa muri CAF Champions League mu cyiciro itajya irenga.

Iyi kipe izagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu saa munani aho ikomeze gukina shampiyona.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa