skol
fortebet

APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro [UKO AMAKIPE AZAHURA]

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yageze muri 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera AS Kigali ku bitego 2-1 mu mikino yombi.Umukino wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama warangiye banganyije igitego 1-1.

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yashakaga gutsinda APR FC mu mukino wo kwishyura nyuma y’uko itsinzwe igitego 1-0 na APR FC mu mukino wabanje ariko ntabwo byayikundiye.

APR FC yatangiye iri hejuru byatumye ku munota wa 25, Bizimana Yannick abona umupira mwiza, yinjira mu rubuga rw’amahina, ashatse kuroba Hakizimana Adolphe wari wasohotse, uyu Munyezamu wa AS Kigali akuramo umupira.

Ku munota wa 26,Bizimana Yannick yatsinze igitego cya APR FC, ku makosa y’ubwugarizi n’Umunyezamu Hakizimana Adolphe wasohotse, atera umupira mu izamu ari mu ruhande rw’iburyo.

Iminota 45 y’umukino,yarangiye APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 cya Bizimana Yannick.

Nyuma y’igihe kinini ishakisha uko yakwishyura,AS Kigali yabonye igitego ku munota wa 62 gitsinzwe na Rafael Osaluwe Oliseh,ku ishoti rirerire yateye ahana ikosa, Umunyezamu Ndzila wari imbere ntiyabasha gukuramo umupira.

Amakipe yombi yashakishije igitego cya kabiri ndetse yose abura uburyo bukomeye birangira anganyije igitego 1-1.

APR FC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 2-1 ndetse izahura na Gasogi United muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Uko imikino yagenze n’amakipe yakomeje:

Musanze 3-1 VISION FC ✅ (3-3)
Muhazi United 1-1 Gasogi United ✅ (1-3)
Police FC ✅ 3-0 Kamonyi (6-0)
Addax FC 0-1 Mukura VS (umukino ubanza)

Uko amakipe azahura muri 1/4:

Vision FC vs Rayon Sports
Gorilla FC vs Police FC
Bugesera FC vs Mukura VS/ Addax SC
Gasogi United vs APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa