skol
fortebet

APR FC yatsinze Amagaju FC isoza imikino ibanza iyoboye Shampiyona

Yanditswe: Monday 11, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1 mu mukino wabereye i Huye, isoza imikino 15 ibanza iyoboye Shampiyona n’amanota 33.

Sponsored Ad

Mu mukino utayigoye na gato,APR FC yashimangiye imbaraga z’ubusatirizi bwayo itsinda hakiri kare Amagaju ibitego 2-1.

APR FC yatangiye isatira byatumye ku munota wa 4,Myugariro w’Amagaju FC, Dushimimana Janvier agaruza umupira amaboko ubwo yari asatiriwe na Mbaoma, abasifuzi barabyirengagiza.

Ku munota wa 7,Ndayishimiye Edouard w’Amagaju FC yinjiranye umupira acenga Omborenga, awuhinduye ukurwaho na Niyigena, ugarukira uyu mukinnyi w’Amagaju mu rubuga rw’amahina, Ndzila asohoka neza arawumutanga.

Ku munota wa 17 nibwo Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ashaka Mbaoma, Dushimimana Janvier aritsinda.

Ku munota wa 21,Ndayishimiye Edouard yateye umupira muremure ashaka gutungura Umunyezamu Ndzila, ku bw’amahirwe make uhita ujya hejuru y’izamu.

Bidatinze ku munota wa 25,Victor Mbaoma yatsinze igitego cya kabiri cya kabiri cya APR FC,ku mupira wageze mu rubuga rw’amahina uhinduwe na Apam Bemol.

Ku munota wa 28,Apam Bemol yahindura umupira usanga Pitchou, atera ishoti rikomeye rigarurwa n’izamu.

Ku munota wa 38,Dusabimana Christian yateye umupira muremure ashaka gutungura Ndzila, ku bw’amahirwe make uyu munyezamu wa APR FC awukoraho ujya muri koruneri.

Ku munota wa 44 w’umukino,Umunyezamu Ndikuriyo Patient yarutse umupira yari atewe, usanga Mbaoma,awuboneza mu nshundura.

Uyu Munya-Nigeria yahise yuzuza ibitego 12 muri shampiyona y’u Rwanda.

Iminota 45 y’umukino yarangiye APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Amagaju ari hejuru bituma ku munota wa 51’ abona igitego cyatsinzwe na Niyonkuru Claude.

Icyaranze igice cya kabiri,ni Shaiboub Ali wari umaze imikino ine adakina,waje mu kibuga asimbuye Kwitonda Bacca ndetse abafana bamukomera amashyi menshi.

Mu mpera z’umukino,amakipe yose yagerageje kurema amahirwe y’ibitego ariko ba rutahizamu ntibayabyaza umusaruro.

Umukino warangiye ari ibitego 3-1 bya APR FC bituma ishimangira umwanya wa mbere mu mikino 15 ibanza.

Amagaju FC agumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 17.

APR FC yanganyije imikino 6 itsinda 9 ya shampiyona.Igice cya mbere cya shampiyona kirangiye idatsinzwe.

Iyi kipe ngo ifite gahunda yo kongeramo abakinnyi 4 bavuye hanze y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri hateganyijwe umukino ukomeye Rayon Sports izakiramo Kiyovu Sports saa Kumi n’Ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa