skol
fortebet

APR FC yatsinze Etiencelles FC mu mukino Mbaoma yihesheje ikuzo

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda ugiye wabereye kuri kuri Stade Umuganda , ikipe ya APR FC yatsinze Etiencelles FC yari yayakiriye ibitego 3-0.

Sponsored Ad

APR FC yegukanye amanota atatu bitayigoye kuko yatsinze ibi bitego kare ndetse irusha iyi Etincelles FC yahawe ikarita itukura kare ndetse igahusha na penaliti yari kuyiha igitego cya’impozamarira.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 16 ibifashijwemo na Victor Mbaoma ku mupira aherejwe na Ruboneka Jean Bosco.

Abakinnyi ba APR FC bari gukomeza kubaka umukino bashaka igitego cya kabiri ariko amahirwe yabonetse ntibayakoresha.

Etiencelles yanyuzagamo igasatira ndetse ku munota wa 34 yahushije igitego cyabazwe ubwo Nzau Jordan yanyuraga kuri Fitina Omborenga asigarana n’izamu ariko ananirwa gushyira umupira mu izamu arireba.

Ibintu byabaye bibi kuri Etiencelles ku munota wa 36 ubwo Myugariro wayo Nshimiyimana Abdou, yahabwaga ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Victor Mbaoma bashwana akamuniga.

Ku munota wa 45,Victor Mbaoma yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wavuye muri koruneri, ashyiraho umutwe.

Mbaoma ahagaze neza kuko iki ni igitego cya gatanu atsinze mu mikino ine yikurikiranya.

Mu minota 3 yongewe kuri 45 y’igice cya mbere,APR FC yabonyemo ibitego 2 aho nyuma y’iki cya Mbaoma,yahise itsinda igitego cya gatatu gishyizwemo na Niyibizi Ramadhan.

Igice cya Mbere cyarangiye cyarangiye ari ibitego 3-0

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC ikinira mu kibuga cya Etincelles ndetse ishaka no gutsinda igitego cya kane biranga.

Umutoza Thierry Froger yahise atangira gukora impinduka zo kuruhura abakinnyi beza, umukino urakonja.

Etiencelles ygaruye agatege ibona penaliti irayihusha.

Umukino warangiye APR FC yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 3-0.

Mu yindi mikino yabaye, Amagaju FCyatsinzwe igitego 1-0 na Gorilla FC cya Titi Cedric ku munota wa 18.Etoile De L’Est 0-0 AS Kigali

Urutonde:

1. Musanze FC 17 Pts (+8)
2. APR FC 17 Pts (+7) -1
3. Police FC 13 Pts (-1)
4. Amagaju 13 Pts
5. Rayon Sports 12 Pts (-1)
.
.
15. Marines FC 6 Pts
16. Sunrise FC 6 Pts (-1)

Ubutaha:

APR FC vs RAYON SPORTS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa