skol
fortebet

APR FC yatsinze Rayon Sports irayisiga cyane ku gikombe cya shampiyona

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0,ihita iyisiga amanota 13 muri shampiyona isigaje imikino 6 gusa ngo irangire.

Sponsored Ad

Rayon Sports niyo yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Umutoza Julien Mette wa Rayon Sports yahisemo gukinisha ba myugariro batatu inyuma barimo: Mugisha Francois, Mitima na Nsabimana Aimable.Bugingo Hakim na Serumogo Ali bari bube baca ku mpande.

APR FC yafunguye amazamu umukino ugitangira ku munota wa 4,kuri Coup Franc yatewe neza na Ruboneka isanga Yunusu Nshimiyimana awugarura mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Ndiaye ntiyawugeraho Clement Niyigena awushyira mu nshundura.

Ikipe ya Rayon Sports yahise itangira kurusha APR FC mu kibuga hagati ariko uburyo bwo kubona izamu ntibwayihira.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC ifite igitego 1-0 ndetse ari nayo yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda.

Igice cya kabiri cyatangira Rayon Sports ishaka uko yishyura ariko icyuho cya Luvumbu na Ojera kirigaragaza kuko ubusatirizi bwayo butari butyaye.

Ku munota wa 59,Bacca yateye koloneri isanga Shibboub ari wenyine mu rubuga rw’amahina,ateye mu izamu umupira ujya hejuru cyane.

Ku munota wa 65,Ndiaye yashatse gucenga Mbaoma amwambura umupira ariko uyu munya Nigeria ateye umupira ujya hanze.

Ku munota wa 70,Nshimiyimana Yunusu yateye umupira nabi wisangira Charles Bbaale ateye ishoti rikomeye mu izamu Pavel Ndzila awukuramo bimugoye.

Rayon Sports yaruhije APR FC mu gice cya Kabiri cyose ariko kurema uburyo kuri ba rutahizamu birayigora ahanini ku mipira yaturukaga ku ruhande rw’ibumoso yose yari mibi.

Myugariro Niyigena Clement yagoye bidasanzwe ba rutahizamu ba Rayon Sports kuko nta we yemereraga guhita.

Ku munota wa 80,Niyibizi Ramadan yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC nyuma y’umupira wahinduwe na Ruboneka Bosco ubwugarizi bwa Rayon Sports bunanirwa kuwukuramo usanga uyu rutahizamu ahagaze neza awushyira mu nshundura.

Iki gitego cyaciye intege Rayon Sports, imbaraga zo kwishyura yari ifite zigenda.Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa