skol
fortebet

APR FC yatsinze Rutsiro FC mu mukino wabayemo kwica amabwiriza ya Covid-19,Police FC yihaniza Kiyovu Sports

Yanditswe: Thursday 22, Apr 2021

Sponsored Ad

Uyu munsi amakipe akomeye mu Rwanda yakomeje imikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona,aho APR FC yatsinze igitego 1-0 Rutsiro FC mu gihe Police FC yatsinze ibitego 4-2 Kiyovu Sports itari ifite umutoza Karekezi Olivier.

Sponsored Ad

Umukino wa APR FC wari uteganyijwe saa cyenda zuzuye,wakereweho isaha imwe n’iminota 15, kubera gutinda ku ibisubizo bya Covid-19 kwatewe nuko amakipe yipimishije atinze.

Ibyakozwe n’uwari uhagarariye umukino Munyanziza Gervais binyurinyije n’amabwiriza ya FERWAFA yo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya COVID-19, avuga ko umusifuzi agomba gutangiza umukino igihe abonye ibisubizo mbere y’amasaha 3.

Amakuru avuga ko Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel, yahaye ibi bisubizo komiseri w’umukino, Munyanziza Gervais, saa cyenda n’iminota 50.

Ingingo ya 2.4, ivuga ko “Amakipe afite inshingano zo kuzajya apimisha abakinnyi na Staff technique kuri buri munsi w’umukino hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.”

Ikomeza ivuga ko “Ibyo bipimo bizajya bifatwa ku munsi w’umukino ku kibuga umukino uberaho kandi bishyikirizwe uhagarariye FERWAFA ku kibuga nibura amasaha atatu mbere y’isaha umukino utangiriraho.”

Uyu mukino warangiye APR FC itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco,ku mupira yateye ukora ku mukinnyi wa Rutsiro FC mbere y’uko ujya mu izamu.

Ku rundi ruhande,Police FC yanyagiye ibitego 4-2 Kiyovu Sports birimo 3-0 yinjije mu gice cya mbere cy’umukino.

Ibitego bya Police FC byatsinze na Sibomana Pappy,Ndayishimiye Dominique,Twizeyimana M.Fabrice na Munyakazi Yussuf kuri Penaliti mu gihe ibya kiyovu byatsinzwe na Ishimwe Kevin kuri penaliti na Eric Ngendahimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa