skol
fortebet

APR FC yatsinze Rutsiro FC yanikira amakipe ayikurikiye muri shampiyona

Yanditswe: Friday 04, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatsinze umukino w’ikirarane yari ihanganyemo na Rutsiro FC ibitego 2-0,bituma yanikira Kiyovu Sports iyikurikira ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
APR FC yaherukaga gutsindwa na Mukura VS igitego 1-0 ndetse igatakaza agahigo kayo ko kurenza imikino 50 idatsindwa,yiyunze n’abafana bayo itsinda Rutsiro FC.
APR FC yatsinze uyu mukino ibifashijwemo na Mugisha Gilbert wafunguye amazamu ku munota wa 45 na Bizimana Yannick watsinze icya kabiri ku munota wa (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatsinze umukino w’ikirarane yari ihanganyemo na Rutsiro FC ibitego 2-0,bituma yanikira Kiyovu Sports iyikurikira ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

APR FC yaherukaga gutsindwa na Mukura VS igitego 1-0 ndetse igatakaza agahigo kayo ko kurenza imikino 50 idatsindwa,yiyunze n’abafana bayo itsinda Rutsiro FC.

APR FC yatsinze uyu mukino ibifashijwemo na Mugisha Gilbert wafunguye amazamu ku munota wa 45 na Bizimana Yannick watsinze icya kabiri ku munota wa 61.

Mu minota 10 ya nyuma, Rutsiro FC yahawe penaliti ebyiri, ariko Watanga Jules atera iya mbere ku ruhande mu gihe Hatangimana Eric yateye iya kabiri igakurwamo na Ishimwe Jean Pierre.

APR FC irangije igice kibanza cya shampiyona iyoboye n’amanota 34 mu gihe Kiyovu Sports iyikurikiye ifite 29.

APR FC irangije igice kibanza cya shampiyona ihagaze neza,ikaba yiteguye gutangira icya 2 mu cyumweru gitaha.


Uko igice kibanza cya shampiyona kirangiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa