skol
fortebet

APR FC yatumije inama ikomeye izafatirwamo imyanzuro ikomeye

Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatumije inama y’igitaraganya iteganyijwe kuba ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ugushyingo 2022, yiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.
Ni inama izitabirwa n’abagera kuri 15 barimo abayobozi bakuru mu gisirikare, ab’ikipe na bamwe mu bakozi bayo mu nzego zitandukanye.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye ni uko iyi nama izasesengurirwamo ibikubiye muri raporo yakozwe n’akanama k’abantu batanu bashyizweho ngo bakusanye ibimenyetso byerekana ishusho ngari y’ibibazo (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatumije inama y’igitaraganya iteganyijwe kuba ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ugushyingo 2022, yiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.

Ni inama izitabirwa n’abagera kuri 15 barimo abayobozi bakuru mu gisirikare, ab’ikipe na bamwe mu bakozi bayo mu nzego zitandukanye.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye ni uko iyi nama izasesengurirwamo ibikubiye muri raporo yakozwe n’akanama k’abantu batanu bashyizweho ngo bakusanye ibimenyetso byerekana ishusho ngari y’ibibazo bimaze iminsi muri APR FC.

Ibizagaragazwa muri iyi raporo ni byo bizaherwaho hafatwa imyanzuro ishobora gusiga hatangajwe impinduka zikomeye haba mu bakinnyi, abandi bakozi n’abayobozi bakuru mu ikipe.

Inama ikomeye nk’iyi yaherukaga kuba mu 2019, mu myanzuro yayifatiwemo icyo gihe harimo gusezerera abakinnyi 16 (barimo na Hakizimana Muhadjiri wahise abona ikipe hanze akagurishwa).

Aba baje gukurikirwa n’abatoza barimo Umunya-Serbia, Zlatko Krmpotić na Mulisa Jimmy nyuma y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 wari ushize nta gikombe na kimwe ikipe yegukanye.

Mu bindi bizigwaho harimo imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’Ikipe ya Gisirikare.

Mu bashyirwa mu majwi ko bashobora kwigwaho muri iyi nama harimo Umutoza Mohammed Adil; Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel; Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza, Mupenzi Eto’o ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bugomba gutanga ibisobanuro by’ibihano byahawe umutoza n’uburyo byatanzwe.

Ingingo y’umutoza iri mu zikomeye mu zizigirwa muri iyi nama kuko igihe yari yahawe nk’igihano cyarangiye ariko kigasanga yaragiye iwabo muri Maroc.

Tariki ya 14 Ukwakira ni bwo Adil yamenyeshejwe ko yahanishijwe ukwezi ashinjwa guteza umwuka mubi mu ikipe no guhindanya isura yayo.

Uyu mutoza wijunditse ubuyobozi avuga ko yahagaritswe binyuranyije n’amategeko yahise yerekeza iwabo.

Impamvu iki kibazo gikomeye ni uko mu gihe impande zombi zakwitabaza inzira y’amategeko, APR FC iramutse itsinzwe yacibwa miliyoni 570 Frw.

Indi ni uko guhagarikwa kwe kwabayeho nyuma y’amezi atatu gusa ahawe amasezerano, icyemezo cyafashwe bitavugwaho rumwe kuko hari abataramushakaga no mu buyobozi bukuru bw’ikipe.

Ku meza y’ibiganiro hazaba hariho ingingo ireba uko habaho gutandukana mu mahoro, gushoza urubanza muri FIFA nubwo bitumvikanwaho cyangwa se kumugarura mu kazi n’ubwo bigoranye mu gihe akibonwa nka nyirabayazana w’ibibazo byatumye agenda.

Ikinyamakuru IGIHE kiravuga ko cyamenye amakuru ko APR FC iramutse itandukanye na Adil mu mahoro, mu gihe kitarambiranye hakerekanwa uzamusimbura ufite inkomoko mu Bubiligi.

Raporo izatangarizwa mu nama yatumijwe, izatanga umucyo ku miterere y’amakosa yatumye muri APR FC hatutumba umwuka mubi ndetse ishobora no gushingirwaho mu kumwereka umuryango.

Iyi nama yateguwe nyuma y’ukwezi kumwe, ubuyobozi bwa APR FC bukoze indi yabaye mu gihe ibibazo byatutumbaga mu ikipe.

Ku wa 15 Ukwakira 2022, ni bwo Ubuyobozi bwa APR FC bwaherukaga gukorana inama n’abatoza bungirije n’abakozi b’iyi kipe basobanurirwa gahunda zitandukanye zirimo n’ihagarikwa ry’Umutoza Adil Erradi Mohammed na Kapiteni we, Manishimwe Djabel.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa