skol
fortebet

APR FC yatuye umujinya Musanze FC nyuma yo gusezererwa mu mikino ya CAF

Yanditswe: Friday 06, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatuye umujinya Musanze FC iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona,wabereye kuri Kigali Pelé Stadium,kuri uyu wa 06 Ukwakira 2023.

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yaherukaga gutenguha abakunzi bayo itsindwa ibitego 6-1 na Pyramids FC yo mu Misiri,yagarutse yihimura kuri muri Musanze FC iyitsinda ibitego 2-1 byose yabonye mu gice cya mbere.

APR FC yashakaga kwiyunga n’abafana bayo,yafunguye amazamu ku munota wa 8 ku gitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira wazamukanwe neza na Mugisha Gilbert awukata mu rubuga rw’amahina usanga uyu mukinnyi wo hagati awushyira mu izamu.

APR FC ntiyatuje kuko ku munota wa 18 yatsinze igitego cya kabiri cya Victor Mbaoma kuri coup franc yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina,umupira ugonga urukuta uhindura icyerekezo,ujya mu izamu mbere yo gukubita no ku giti cy’izamu.

Muri uyu mukino,Mugisha yagoye Musanze FC cyane,nyuma yo guhabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga,cyane ko akenshi abanza hanze.

Igice cya Mbere cyarangiye APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri,Musanze FC yagerageje guhindura imikinire by’umwihariko ku munota wa 45 ubwo yakuragamo Mugheni Fabrice wo hagati yinjiza Tuyisenge Pacifique usatira.

Icyakora iyi kipe yo mu majyaruguru ntiyabashije kwishyura hakiri kare byatumye amahirwe ayiyokana.

Ku munota wa 88,Musanze FC yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Tuyisenge Pacifique ku ishoti rikomeye yateye umupira uruhukira mu shundura.

Icyakora mu minota 5 yongewe kuri 90,Musanze yabonye amahirwe yo kwishyura ubwo Peter Agbrevor yateraga umupira mu izamu,umunyezamu Pavelh Ndzila awushyira muri koloneri itagize icyo itanga.

Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-1Musanze FC ihita igira amanota 10 inganya na Musanze FC nubwo ikiyoboye shampiyona kubera ibitego kuko izigamye bine kuri bitatu bya APR FC.

Kuri uyu wa Gatandatu,Rayon Sports izahura na Marines FC I Rubavu Saa cyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa