APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze Espoir FC, Rayon Sports na AS Kigali ziragorwa bikomeye
Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018
APR FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona ihita itwara AZAM Rwanda Premier League 2017/2018 n’amanota 66 irusha ikipe ya 2 AS Kigali amanota 5.
Ibitego bya Nsabimana Aimable na Hakizimana Muhadjiri byahaye intsinzi APR FC ku munsi wa nyuma wa shampiyona ihita ishimangira gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 17 n’amanota 66.
Rayon Sports yananiwe kwihagararaho mu minota 3 y’inyongera yishyurwa igitego yari yatsinzwe nyuma y’aho Mwiseneza yategeye umukinnyi wa Marines FC mu rubuga rw’amahina umusifuzi agatanga penaliti yatumye iyi kipe ya gisirikare inganya na Rayon Sports ibitego 2-2.
Rayon Sports yabanje gutsinda ibitego 2 byatsinzwe na Ismaila Diarra na Manzi Thierry,Marines irabyishyura mu minota ya nyuma, aho rutahizamu Bahame Arafat yahushije penaliti ya mbere yahawe aza kwisubiraho atsinda iya 2 yatumye Marines FC itahana inota 1.
AS Kigali yananiwe Musanze FC banganya igitego 1-1 aho umukinnyi Ndarusanze Jean Claude ariwe wishyuriye AS Kigali kuri penaliti,bituma arangiza ayoboye ba rutahizamu n’ibitego 15 aho yakurikiwe na Muhadjiri ufite 13.
Uko imikino y’umunsi wa 30 yagenze:
Gicumbi FC 0-1 Etincelles FC
Police FC 3-1 Kirehe FC
Mukura VS 0-0 Bugesera
Espoir FC 0-2 APR FC
Sunrise FC 2-1 Miroplast FC
Amagaju FC 0-1 SC Kiyovu
Marines FC 2-2 Rayon Sports FC
Musanze FC 1-1 AS Kigali
Ibitekerezo
Gutwara no guhabwa biratandukanye. APR yahawe gikombe ntabwo yagitwaye. Ibyo ntawabitindaho kuko nayo ubwayo irabizi.