skol
fortebet

APR FC yiyunze n’abafana bayo isezerera Gaadiidka FC

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino wo kwishyura nawo wabereye kuri Kigali Pele Stadium,ikipe ya APR FC yatsinze Gaadiidka FC ibitego 2-0 ikomeje mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

Sponsored Ad

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 n’iyi kipe yo muri Somalia mu mukino ubanza,Gaadiidka FC yagerageje kwihagararaho ariko birangira itsinzwe uyu mukino yari yakaniye cyane.

Icyakora igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 ndetse nta mahirwe menshi yabonetse ku mpande zombi.

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Apam Bemol Assongwe ku munota wa 55, nyuma yo guhabwa umupira mu rubuga rw’amahina,awushyira mu izamu.

Ku munota wa 64,Kagaba Nicholas yatsinze igitego cyo kwishyura cya Gaadiidka, ariko umusifuzi wo ku ruhande, Sirak Samuel yemeza ko yaraririye.

APR FC yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri ariko ba myugariro ba Gaadiidka bihagararaho.

APR FC yaje gushimangira intsinzi ku munota wa 88’ ubwo yabonaga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert,nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Fitina Ombolenga.

Ikipe ya Gaadiidka FC yabonye amahirwe menshi mu minota 5 yongewe kuri 90 aho umunyezamu Ndzila yarokoye APR FC hanyuma undi mupira yateye ukubita igiti cy’izamu.

APR FC yatsinze ibitego 2-0 muri uyu mukino ndetse ikaba yasezereye Gaadiidka ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi yose yabereye i Kigali.

APR FC igiye kwitegura kwakira Pyramids FC yo mu Misiri kuwa 15 Nzeri 2023 akazaba ari kuwa Gatanu.Uwo kwishyura uzaba hagati ya 29/09 - 01/10/2023.

Kuwa Mbere,APR FC izatangira shampiyona saa kumi n’ebyiri ihura na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa