skol
fortebet

APR FC yongereye ibihano Nsanzimfura Keddy ushinjwa imyitwarire mibi

Yanditswe: Thursday 06, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yongereye ibihano ku mukinnyi wayo wo hagati,Keddy Nsanzimfura,kubera imyitwarire mibi yagaragaje.
Ubuzima bw’uyu mukinnyi muri APR FC bukomeza kuba bubi kuri uyu musore ukiri muto kuko agiye gukomeza imyitozo hamwe n’ikipe y’abato y’iyi kipe, ’Intare FC’, mu gihe cy’amezi ane ari imbere ndetse akagabanyirizwa umushahara.
Uyu musore w’imyaka 19 yinjiye muri APR FC avuye muri Kiyovu muri 2020 mu buryo butavuzweho rumwe.
Umutoza mukuru wa APR FC,Adil Erradi Mohammed ntiyigeze (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yongereye ibihano ku mukinnyi wayo wo hagati,Keddy Nsanzimfura,kubera imyitwarire mibi yagaragaje.

Ubuzima bw’uyu mukinnyi muri APR FC bukomeza kuba bubi kuri uyu musore ukiri muto kuko agiye gukomeza imyitozo hamwe n’ikipe y’abato y’iyi kipe, ’Intare FC’, mu gihe cy’amezi ane ari imbere ndetse akagabanyirizwa umushahara.

Uyu musore w’imyaka 19 yinjiye muri APR FC avuye muri Kiyovu muri 2020 mu buryo butavuzweho rumwe.

Umutoza mukuru wa APR FC,Adil Erradi Mohammed ntiyigeze ashidikanya ku mpano ya Keddy ariko imyitwarire mibi ye mu kibuga ndetse no hanze yacyo yatumye afatirwa ibihano mu rwego rwo kumwigisha indangagaciro z’ikipe.

Uyu mukinnyi yahagaritswe mu myitozo y’ikipe ya mbere mu gihe cy’amezi abiri ariko ntabwo yigeze ahinduka kugeza igihe iyi kipe yiyemeje kumwongera ibihano.

Mu ibaruwa yabonywe n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru, ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje Nsanzimfura ko azakomeza kwitozanya n’ikipe y’abato, Intare FC, kugeza ku ya 1 Gashyantare 2023.

Bashyizeho kandi ko agiye kugabanyirizwa umushahara ku kigero cya 50% biturutse ku myitwarire idahwitse ye

Ibaruwa igira iti: "Uramenyeshwa ko mu gihe uhagaritswe muri APR FC, uzitozanya na Intare FC".

Hari amakuru avuga ko Keddy yanze gutizwa mu ikipe ya Marines FC,ikipe nziza yamufasha kuzamura umwuga we hanyuma iyi kipe yiyemeza kumwohereza mu ikipe ya kabiri "Intare FC".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa